00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kate Bashabe yasangiye iminsi mikuru n’abana 1000 (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 December 2024 saa 10:17
Yasuwe :

Kate Bashabe yasangiye iminsi mikuru n’abana bo mu Karere ka Kicukiro anabagenera ubufasha bwiganjemo ibikoresho by’ishuri ndetse abizeza kubaba hafi mu rugendo rw’amasomo yabo.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka aho Kate Bashabe aherekejwe n’umubyeyi we ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, basangiye Noheli n’abana 1000 bo muri ako karere.

Muri iki gikorwa Kate Bashabe wari kumwe n’abamushyigikira muri iki gikorwa, inshuti n’abavandimwe, yashimiye buri wese wamubaye hafi muri uru rugendo, asaba abana kuzitwara neza mu masomo yabo kuko ari byo bizabagirira akamaro mu bihe biri imbere, anasaba ababyeyi kujya bakurikirana amasomo y’abana babo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kate Bashabe yavuze ko yishimiye uko iki gikorwa cyagenze.

Ati “Uretse kuba tubafashije, turifuza kuzakomeza kubakurikirana aho biga tukababa hafi kuko nubwo tubahaye ibikoresho by’ishuri, kugira ngo bige neza biba bisaba ko dukurikirana n’ubuzima bwabo bwa buri munsi tukababa hafi. Ariko kandi turasaba ababyeyi nabo kutabatererana.”

Kate Bashabe avuga ko yahisemo kujya afasha abana mu masomo yabo kuko azi ko kwiga ari umusingi w’ahazaza habo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yashimiye Kate Bashabe, avuga ko ibikorwa nk’ibi bigira akamaro bitari ku bana gusa bafashijwe, ahubwo no ku miryango yabo n’ahazaza habo, bityo n’igihugu kikabyungukiramo.

Ibikorwa byo gufasha abana kubona ibikoresho by’ishuri, Kate Bashabe abikora abinyujije mu muryango yashinze witwa ‘Kabash Cares’ afatanyije n’abandi bafatanyabikorwa. Kuri ubu yafatanyije n’abarimo Blarirwa Ltd, Forzza Bet Rwanda, Rahura anabereye Brand Ambassador n’abandi batandukanye.

Ubwo Kate Bashabe yari ageze ahabereye iki gikorwa
Kate Bashabe aha yari amaze kwakira abafatanyabikorwa bakoranye barimo n'Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro (ubanza ibumoso)
Kate Bashabe amaze imyaka myinshi asangira iminsi mikuru n'abana baturuka mu miryango itishoboye
Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi aha ikaze abashyitsi
Kate Bashabe asuhuza abana bari bakoraniye ahabereye iki gikorwa
Abana bishimiye iki gikorwa
Umubyeyi wa Kate Bashabe yari yaherekeje umukobwa we
Aba bana bahawe ibikoresho by'ishuri
Umubyeyi wa Kate Bashabe ashyikiriza ibikoresho umwana uri mu bari babigenewe
Bagize n'umwanya wo gusangira
Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro yashimiye Kate Bashabe wiyemeje gufasha abana batishoboye
Abana basusurukijwe na Juno Kizigenza
Kate Bashabe na Juno Kizigenza basabanye n'abana
Juno Kizigenza yishimiwe n'aba bana ku rwego rwo hejuru
Kate Bashabe yavuze ko yiteguye gukurikirana imibereho y'abana yafashije
Abana batahanye ibikoresho by'ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .