00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kate Bashabe ahangayikishijwe n’uwamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 May 2025 saa 05:00
Yasuwe :

Kate Bashabe ahangayikishijwe bikomeye n’umuntu atazi wamwiyitiriye ku rubuga rwa ‘X’ umaze iminsi asangiza abamukurikira ubutumwa we ahamya ko atatangaza cyane ko harimo n’ubumusebya.

Ibi uyu Kate Bashabe yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma y’iminsi yari amaze yijujutira kuba hari umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa ‘X’ wirirwa utangaza amakuru we atishimira.

Ati “Uze kureba ibintu yirirwa atangaza, ntaho bihuriye n’imitekerereze yanjye rwose. Ni umuntu utabura ibyo avuga noneho akifashisha amafoto n’amashusho nyuza kuri Instagram yanjye.”

Kate Bashabe avuga ko yagerageje kwandikira ubuyobozi bwa ‘X’ akoresheje konti ye, ahubwo birangira ariyo bafunze.

Uretse kwandikira ubuyobozi bwa ‘X’, Kate Bashabe avuga ko yagerageje kumenyesha abamukurikira kuri Instagram ko hari uwamwiyitiririye ariko undi nawe agakomeza ibikorwa byo kunyuzaho ubutumwa bumuteye icyasha.

Kate Bashabe yavuze ko agiye kwiyambaza inzego zibishinzwe zikamufasha gushakisha uwamwiyitiriye kuko we imbaraga ze zisa n’izarangiye.

Uyu wiyitiriye Kate Bashabe akunze gusangiza abamukurikira amafoto y’iyi nkumi akarenzaho amagambo y’uko ashaka umusore bakundana n’ibindi binyuranye.

Kate Bashabe avuga ko ibi bitangazwa n'uwamwiyitiriye atabyishimiye na gato
Kate Bashabe yagerageje kurega uwamwiyitiriye akoresheje konti ye birangira ifunzwe
Kate Bashabe yiyemeje kugana inzego za Leta gushaka ubutabera k'uwamwiyitiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .