Ibi uyu Kate Bashabe yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE nyuma y’iminsi yari amaze yijujutira kuba hari umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa ‘X’ wirirwa utangaza amakuru we atishimira.
Ati “Uze kureba ibintu yirirwa atangaza, ntaho bihuriye n’imitekerereze yanjye rwose. Ni umuntu utabura ibyo avuga noneho akifashisha amafoto n’amashusho nyuza kuri Instagram yanjye.”
Kate Bashabe avuga ko yagerageje kwandikira ubuyobozi bwa ‘X’ akoresheje konti ye, ahubwo birangira ariyo bafunze.
Uretse kwandikira ubuyobozi bwa ‘X’, Kate Bashabe avuga ko yagerageje kumenyesha abamukurikira kuri Instagram ko hari uwamwiyitiririye ariko undi nawe agakomeza ibikorwa byo kunyuzaho ubutumwa bumuteye icyasha.
Kate Bashabe yavuze ko agiye kwiyambaza inzego zibishinzwe zikamufasha gushakisha uwamwiyitiriye kuko we imbaraga ze zisa n’izarangiye.
Uyu wiyitiriye Kate Bashabe akunze gusangiza abamukurikira amafoto y’iyi nkumi akarenzaho amagambo y’uko ashaka umusore bakundana n’ibindi binyuranye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!