Kassav’ yasendereje ibyishimo abitabiriye igitaramo cy’inyongezo yakoreye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Gashyantare 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Itsinda Kassav’ rimaze kuba ubukombe ku Isi yose by’umwihariko mu njyana ya Zouk, ryasendereje ibyishimo abitabiriye igitaramo cya kabiri ryakoreye mu Rwanda, nyuma y’icyo ryahakoreye ku munsi w’abakundana, bamwe ntibabashe kwinjira kandi baguze amatike.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020 abenshi bari bambariye igitaramo Kassav’ yakoreye muri Kigali Convention Centre yahuriyemo na Christopher, uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda baririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo.

Bamwe batashye bimyiza imoso! Byageze saa tatu abantu bamaze kuzura mu cyumba cyari kuberamo iki gitaramo, bamwe basubizwa inyuma babwirwa ko imyanya yamaze gushira.

Byatumye ubuyobozi bwa Arthur Nation na RG Consult bafatanyije gutegura iki gitaramo bategura ikindi cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2020, mu rwego rwo kumara ipfa abari baguze amatike ariko bagataha batarebye Kassav’.

Iki gitaramo cyiswe ‘Kassav’ Live Again’ cyatangiye saa munani z’amanywa kirangira saa kumi n’igice. Kassav’ yaririmbye indirimbo zayo zitandukanye zirimo ‘Kolé Séré’, ‘Rété’ n’izindi zanyuze abari bitabiriye.

Buri ndirimbo basozaga kuririmba bakomerwaga amashyi y’urufaya, maze bagahita banzika n’indi. Bagezemo hagati bafashe akaruho k’iminota itanu, bagarukana imbaraga bakomeza kuryohereza abari bitabiriye.

Kasav’ iri kuririmba, abantu wabonaga bahimbawe buri wese yavuye mu byimbo ari gucinya akadiho, abandi bafata amafoto n’amashusho bagaragaza ko bishimiye iki gitaramo.

Mu myaka 41 imaze, Kassav’ ni ubwa kabiri yari ikoreye igitaramo mu Rwanda, ndetse uretse abanyarwanda bari bayitegerezanyije amatsiko, na yo ubwayo yifuzaga kongera gufata amafu y’i Kigali no gutaramira abihebeye indirimbo zayo.

Iri tsinda ryaherukaga mu Rwanda tariki 31 Nyakanga 2010 mu gitaramo cyasozaga iserukiramuco rya FESPAD, ryabaga ku nshuro ya karindwi. Ryageze i Kigali ku wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020, ryitwaje ibicurangisho bitandukanye cyane ko ibyo ryifashishije hafi ya byose ariryo ryabyizaniye.

Ubwo abantu bamwe bari bamaze kurata igitaramo cya mbere kuri uyu wa Gatanu, Nkusi Arthur uhagarariye Arthur Nation yanditse kuri Twitter ko “bitewe n’abantu benshi bari bitabiriye iki gitaramo cyo ku munsi w’abakundana bamwe ntibinjire, Kassav’ yemeye kongera gutaramira abanyarwanda ku wa 15 Gashyantare 2020.”

Kwinjira muri iki gitaramo kindi cya Kassav’ ku batarabashije kwinjira mu cyabanje, byari ukwerekana itike waguze ntuyinjirireho, mu gihe abandi byari ukugura inshya ku 20 000 Frw. Hari n’abantu 100 basubijwe ayo bari baguze amatike.

Iri tsinda ryatangirijwe muri Guadeloupe mu Bufaransa. Izina Kassav’ rizwi guhera mu 1979, rifite ubuhanga mu njyana ya Zouk. Imyaka 41 irashize rikunzwe bikomeye ndetse ibihangano byaryo binyura ab’ingeri zose, ntibajya babihararukwa.

Kassav’ uretse gutaramira mu Rwanda, iri mu rugendo rwerekeza muri RDC aho izitabira iserukiramuco yatumiwemo.

Kassav' yataramye biratinda mu gitaramo cy'inyongezo
Iri tsinda ryanyuze benshi mu muziki w'umwimerere
Desvarieux ni umuhanga mu gucuranga gitari
Abakeneye gusigarana urwibutso cyangwa gusangiza abandi iby'iki gitaramo ntibacitswe
Abitabiriye iki gitaramo bari bizihiwe
Jocelyne Béroard ni umwe mu baririmbyi Kassav' igenderaho
Akadiho bagacinye biratinda
Kassav' ifite abacuranzi b'ubuhanga buhanitse
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye igitaramo cy'inyongezo cya Kassav'
Ingoma, gitari na piano byakoraga uruvange rw'umuziki unogeye amatwi
Wari umunsi utagira uko usa ku bari bacikanwe n'igitaramo cya Kassav'

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .