Uretse Karole Kasita utegerejwe i Kigali, abanyarwenya bazaba bari kumwe barimo Pablo, Maulana & Reign, MC Mariachi, Madrat & Chiko na Alex Muhangi.
Aba banyarwenya bazaba bitabiriye igitaramo cya ‘Comedy Store’, ibi bisanzwe bitegurwa na Alex Muhangi.
Ibi bitaramo bifite izina rikomeye i Kampala, bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwifatanya na ‘Gen-Z Comedy’ iri mu bitaramo bitegurwa bimaze kubaka izina mu Rwanda. Aba banyarwenya bazaba biyongera ku basanzwe babarizwa muri Gen-Z Comedy.
Namulindwa Kasita wamamaye nka Karole Kasita ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Uganda by’umwihariko akaba akunzwe mu ndirimbo nka Chekecha yasubiranyemo n’abarimo Vinka na Winnie Nwagi, Binyuma n’izindi nyinshi.
Uretse aba bazaba baturutse muri Uganda, ntabwo abategura Gen-Z Comedy baratangaza urutonde rw’abanyarwenya bo mu Rwanda bazasusurutsa abakunzi b’ibi bitaramo.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!