Muri uyu mwaka wa 2024, hahatanye ibigo birenga 300 mu byiciro 50 bizahembwa. Gutora byatangiye kuva tariki ya 7 Ukwakira bikazageza tariki ya 30 Ukwakira 2024.
Ubwo ibi bihembo bizaba bitangwa, hazabarwa 60% by’uko ikigo cyatowe andi majwi 40% ave ku buryo ikigo kigaragara, izina gifite mu kwakira neza abakigana n’uko kivugwa muri rubanda.
Ubu buryo busobanurwa nk’ubwizewe kuko butuma abakiriya batora ikigo bagana ariko n’abahanga mu bijyanye n’uburyo abakiriya bakirwa bakagira ijambo mu itangwa ry’ibihembo.
Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel avuga ko ibihembo nk’ibi bigamije gushimira ibigo ku ruhare bigira ku isoko ry’umurimo.
Ati “Ibi bihembo biba bigamije gushimira ibigo ku ruhare bigira ku isoko ry’umurimo.Turashishikariza ibigo kuzamura urwego rw’ibyo bakora mu itangwa rya serivisi.”
Karisimbi Events isanzwe itegura ibihembo bitandukanye birimo ibihabwa ibigo byacuruje neza kurusha ibindi, ibihabwa abateje imbere imyidagaduro kurusha abandi n’ibindi. Ibi bihembo bitangwa buri mwaka kugira ngo bakangurire abantu gutanga serivisi inoze.
Ushaka guha ikigo amahirwe watora uyunze ku rubuga rwa Karisimbi Events ari rwo http://kalisimbievents.com cyangwa agakoresha kode ya *727# agakurikiza amabwiriza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!