Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
“Ibyuya Byanjye: Karigombe”
Iyi ni Extended Play[EP] y’umuraperi Siti True Karigombe. Ni EP igizwe n’indirimbo eshatu zirimo iyo yise “Ibyuya Byanjye’’, “Baby Rasta” na “Bo”. uyu musore avuga ko ari EP yitezeho gukomeza kumwegereza abakunzi be no kubereka ko ahora ari maso.
“Kolomila” - Malani Manzi
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Malani Manzi uri mu bahanzi bari kuzamuka. Iyi ndirimbo y’urukundo uyu musore aba aririmba abwira umukobwa ko ari mwiza amwifuriza kugira ibihe byiza. Amashusho yayo agaragaramo Shaddy Boo uri mu bagore b’ikimero.
“Atubereye Maso” - La Porte D’Or
Ni indirimbo nshya ya Korali La Porte d’Or yo mu Ishuri ry’Abadiventisiti Ryisumbuye rya Karenge (KASS). Iyi korali mu minsi ishize yakoze igitaramo cyo Gushima Imana no Kumurika Umuzingo wa Gatatu w’Indirimbo z’Amashusho.
Ni igitaramo cyari cyahawe inyito ya "To God be the Glory", cyabereye mu rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Kigali Bilingual Church ruhererereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
“Tiro” - Kitoko
Kitoko Bibarwa wari umaze igihe adakoma mu muziki yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo ‘Tiro’, yari isanzwe ari iy’umuhanzi Bahaga w’i Burundi.
Iyi ndirimbo Kitoko yabwiye IGIHE ko yahisemo kuyisubiramo kuko yari asanzwe ayikunda kuva mu bwana bwe icyakora atari azi nyirayo niba yaba akiriho.
“Lolo” - Loader ft. Davis D
Gisubizo Kelly wamenyekanye na Producer Loader yatangiye paji nshya mu mikorere ye y’umuziki, ndetse yafashe icyemezo cyo gukora umuziki nk’umuhanzi akazakomeza kubifatanya no gukorera indirimbo abahanzi banyuranye.
Yashyize hanze indirimbo avuga ko ariyo ya mbere imwinjije mu muziki, kuko agace k’indirimbo ‘Cigarette’ yakoranye na Alyn Sano kagiye haze mu mezi umunani ashize, ryari igerageza ryo kureba uko azakirwa muri sosiyete.
“Dangote” - YewëeH
YewëeH wamamaye mu gutunganya amajwi y’indirimbo yemeje iby’urukundo rwe na Shaddyboo , anyomoza amakuru amaze igihe avugwa ko bari mu rukundo rugurano rugamije kwamamaza ibihangano bye cyane ko aherutse gutangaza ko yinjiye mu muziki nk’umuhanzi, anasubiza abavuga ko akundana umukecuru bitewe n’uko Shaddyboo amurusha imyaka.
Mu kiganiro YewëeH yagiranye n’umuyoboro wa YouTube, E TV Show, yateye utwatsi ibyo kugura urukundo avuga ko aho gukoresha amafaranga bavuze ko yaguze urukundo rwe na Shaddyboo mu gutwika yari kongeraho andi agakorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Afurika.
Indirimbo Yitwa Different y’umuhanzi Lucky Nihai Ukorera umuziki we mu karere ka Rubavu. Iyi ndirimbo ivuga ku munyeshuri uba akunda umwarimu we ariko akamubwira ko imyaka ye niye bidahuye ni nacyo cyatumye ayita Different. Ni indirimbo yakozwe na Bertzbeat mu majwi kuri video ni Yvantraiz & Battzo.
Indirimbo zo hanze…
“Hearts On Deck” - Ella Mai
“Good News” - Shaboozey
“Toma Toma” - Ruger & Tiwa Savage
“Ololufe Mi” - Jux Ft Diamond Platnumz
“Balance Am” - Chiké
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!