00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karekezi Olivier yasobanuye ingingo ku yindi y’icyatumye yirukanwa muri Kiyovu Sports

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Gicurasi 2021 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko asezerewe kuri uyu wa 2 Werurwe 2021 nk’Umutoza Mukuru wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, yavuye imuzi ikibazo cye n’iyi kipe yamwirukanye ayitoje umukino umwe wa Shampiyona y’uyu mwaka.

Ibi Karekezi Olivier yabigarutseho mu kiganiro Sports Plateau gitambuka kuri Radiyo ya B&B FM Umwezi.

Uyu mutoza wabaye umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yavuze ko yasezeye muri Kiyovu Sports amaze kunaniranwa n’umuyobozi w’iyi kipe Mvukiyehe Juvenal.

Ni ikibazo cyaturitse neza mbere gato y’umukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1, bitewe n’uko uyu muyobozi wa Kiyovu Sports yari yifuje kwivanga mu mikorere y’uyu mutoza.

Ibibazo byatangiye kera

Olivier Karekezi wari inshuti magara n’Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, baje gutangira kuryana bapfuye kutumvikana ku iyirukanwa ry’umunyezamu wa kane wa Kiyovu Sports Ishimwe Patrick.

Karekezi avuga uko iki kibazo cyagenze yagize ati “Rimwe bashatse kwirukana umuzamu wa kane wacu Patrick ariko kuko nari nzi ko azadufasha ndabyanga, ntabwo twabashije kubyumva kimwe birangira dushwanye bikomeye hafi gufatana mu mashati.”

Karekezi yavuze ko kuva ubwo ikibazo cyahise kiba ko atumvira umuyobozi we, ko amusuzugura n’ibindi byinshi.

Ibi byahise byikubitaho ko ubwo umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Kiyovu Sports yasezeraga, ubuyobozi bwashyizeho undi ariko atagishijwe inama.

Ibi we asanga ari ukwica amasezerano bagiranye ko ari we uhitamo abo bakorana, byazamuye umwuka mubi hagati ye n’ubuyobozi bw’ikipe.
Ibi byiyongeraho ko Karekezi mu minsi ishize yasabye uruhushya ajya kwita ku mwana we wari urwaye muri Suède, mu mezi atatu yamaze muri iki gihugu umuyobozi wa Kiyovu Sports yamubwiye ko atazayahembwa.

Karekezi wari wamaze kwemera ibyo kutazahembwa, bamubwiye ko badashobora kumutegera indege imugarura ahubwo agomba kwirwariza.

Uyu mutoza ahamya ko yananijwe bikomeye n’umuyobozi w’iyi kipe wakunze kumwoherereza amabaruwa atandukanye ameze nk’ashakisha impamvu yo kumwirukana.

Samson Babua, Tubane James na Habamahoro Vincent, intandaro y’umwuka mubi hagati ya Karekezi Olivier n’Umuyobozi wa Kiyovu Sports

Ku wa Gatanu tariki 30 Mata 2021 ubwo ikipe ya Kiyovu yari irangije imyitozo bitegura kwerekeza mu karere ka Rubavu gukina na Rutsiro FC, Karekezi yatoranyije abakinnyi 22 bagombaga gukina umukino bari kujyana mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Nyuma yo gutondeka aba bakinnyi, Kingundu Ibrahim ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri Kiyovu Sports yahaye lisiti Umuyobozi w’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

Akiyitera ijisho, Umuyobozi wa Kiyovu Sports yamenyesheje umutoza ko yakuramo Tubane James na Habamahoro Vincent kubera ibibazo bari bafitanye bijyanye n’amakuru avuga ko aba bakinnyi bari barigeze kurya ruswa mu mukino wigeze guhuza iyi kipe na Marine FC.

Karekezi avuga ko yahise aganira n’abo bafatanyaga gutoza iyi kipe banga icyifuzo cy’umuyobozi w’ikipe bajyana abakinnyi mu karere ka Rubavu, icyakora nubwo bajyanye na Babua Samson bari babizi ko atazakina kubera ikibazo cy’ikinyabupfura.

Yagize ati “Ku wa Gatanu Babua yashatse gukubita Munezero Fiston mu myitozo biba ngombwa ko ari njye umufata, njye rero sinari kumukinisha kuko hari ikibazo cy’imyitozo atari ahagazemo neza n’ikinyabupfura. Narindi kumutegura ku mukino wa Rayon Sports.”

Kudakinisha Babua Samson, byatumye umuyobozi wa Kiyovu Sports asaba Olivier Karekezi ibisobanuro byatumye adakinisha uyu mukinnyi uri mu bakomeye muri shampiyona y’u Rwanda.

Karekezi yanze guha umuyobozi we ibisobanuro, amubwira ko ntacyo ataboneye ku kibuga kuko nawe yari ahari.

Uko guterana amagambo kwatumye Umuyobozi wa Kiyovu Sports abwira Olivier Karekezi ko natsindwa undi mukino umwe azahita amwirukana.

Uyu mutoza ubusanzwe udakunze kuripfana, yahise afata icyemezo cyo gusohoka mu mwiherero w’ikipe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi 2021.

Bavuze ko Karekezi yishe amabwiriza ya Covid-19 we agashinja Umuyobozi wa Kiyovu Sports kuyica mbere

Mu ibaruwa isezerera Olivier Karekezi, ikipe ya Kiyovu Sports yasohoye mu itangazamakuru nyirubwite atarabimenyeshwa, bavuze ko uyu mutoza yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ava mu mwiherero atabifitiye uruhushya.

Hari ibyavugwaga ko uyu mutoza kuva mu mwiherero yasimbutse igipangu kuko abashinzwe umutekano bari banze kumukingurira ngo agende.

Icyakora Karekezi avuga ko we yagiye neza anyura mu muryango mugari adasimbutse nkuko byavugwaga.

Karekezi ahubwo yatunze agatoki Umuyobozi wa Kiyovu Sports amushinja kuba yarasanze abakinnyi mu rwambariro rwa stade nyamara nta muntu wemerewe kwinjira aho abakinnyi bari atabana nabo mu mwiherero.

Karekezi yakuze yifuza gukinira Kiyovu Sports kuko ari iy’umuryango ayivuyemo ayitoje umukino umwe

Muri iki kiganiro Karekezi Olivier yavuze ko ari umuntu wakuze akunda Kiyovu Sports nk’ikipe y’umuryango we kuko yakinnyemo Nyirarume witwa Kamatari.

Mu gukina umupira Karekezi yahishuye ko yifuzaga bikomeye kuzakinira Kiyovu Sports ariko ntibyamukundira kuko yakiniye ikipe nkuru nka APR FC ayivamo ajya hanze y’u Rwanda.

Ati “Byibuza rimwe mu mateka bizandikwa ko nabaye umutoza wa Kiyovu Sports, ndashimira abafana b’ikipe batahwemye kumba hafi.”

Uyu mutoza yasabye ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamwegera bakaganira ikibazo cyabo kigakemuka batagiye mu mategeko kuko byanze bikunze hari uruhande rumwe cyangwa urundi rwishe amasezerano bagiranye.

Yasoje yizeza abakunzi ba Kiyovu Sports ko kuba adakomeje kuyitoza bidakuyeho ko azakomeza kuba umukunzi w’iyi kipe.

Karekezi Olivier yasezerewe muri Kiyovu Sports atoje umukino umwe wa Shampiyona y'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .