Karasira Clarisse yavuze ku nkomoko y’indirimbo yatuye Tito Rutaremara

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Ugushyingo 2020 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Karasira Clarisse yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Rutaremara’ aherutse gutura Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara yavugishije benshi.

Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushingo aho yavugaga kuri album ye ya mbere agiye gushyira hanze yise ‘Inganzo y’umutima’, byitezwe ko azakorera igitaramo kizitabirwa n’abatarenze 70 bazasabwa kwishyura ibihumbi 100 Frw kuri buri umwe.

Yatangaje ko yatekereje indirimbo ‘Rutaremara’ ashaka gushimira abantu bamubaye hafi mu rugendo rwe rwa muzika.

Ati “Iyi ndirimbo yanjemo kera ntekereza gukora indirimbo yo gushimira abantu bambaye hafi. Naje mu muziki ntatekereza ko hari abantu bazakunda ibintu nkora. Nsohora ‘Gira neza’ yari yo ya mbere nyishyira kuri Youtube nari nicaye ahantu mu Gatenga numvaga nibura nirebwa n’abantu 1000 bizaba ari igitangaza ariko natunguwe no kubona indirimbo zanjye zirebwa n’amamiliyoni y’abantu.”

Yakomeje agira ati “Natekereje gukora indirimbo yo gushimira abantu bambaye hafi batandukanye. Hanyuma rero biza guhuhurwa n’uriya mubyeyi[Rutaremara] namwigiyeho byinshi cyane, bizambera akabando. Ubwo rero kumukoresha ntabwo byangoye. Namukoreye indirimbo ndayimutura. Ejo bundi Kayirebwa yarampamagaye indirimbo yagiye hanze arambaza ati uriya mubyeyi wamufatishije ute?”

Yakomeje avuga ko Rutaremara yari yizihiwe bafata amashusho y’indirimbo, bitandukanye n’ibyo we [Karasira] yari yateguye.

Ati “Numvaga aziyicarira gusa ariko yari yizihiwe aranezerewe. Ntabwo yangoye mu kuyifatira amashusho. Muri uyu mwaka mu bintu bike byanejeje ni ukuntu twakoranye indirimbo. Imana imuhe umugisha. Kariya ka ‘bisou’ ko byari ukwizihirwa.”

Karasira ari gutegura album y’indirimbo 18 zirimo n’iyi ye nshya, aho ari gutegura igitaramo cyo kuyimurika kizaba tariki 26 Ukuboza 2020 muri Kigali Serena Hotel.

Biteganyijwe ko azafatanya n’abandi bahanzi nka Jules Sentore, Makanyaga Abdoul, Mani Martin n’abana bato bo mu Itorero Urukerereza bitwa Uruyange.

Iyi ndirimbo Karasira avugamo n'abandi bantu bamubaye hafi mu muziki we
Karasira asobanura gusomwa na Tito Rutaremara nk'ikimenyetso cyo kwizihirwa
Karasira avuga ko Rutaremara ari umwe mu bantu bicisha bugufi cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .