Ni mu ndirimbo nshya y’uyu muhanzikazi yise ‘Rutaremara’ ivuga ibigwi Tito Rutaremara wamubaye hafi akamwereka urukundo mu muziki we.
Mu gitero cya mbere agira ati “Iyaguhanze, ntibyayigwiririye. Iyaguteye ni nayo ikuhirira. Yakugenje uko yabishatse, ng’uko uko twakumenye. Iyakunyujije mu nzira y’inzitane yaguhaye umutima rutare. Yarakuzigamye nk’icyanzu cy’abato. Ejo heza ndahabona. Ugira umukunda ntagira umususu, siba gusuherwa susuruka. Iyo nseko yawe nisesekare. Burya useka neza mutakwasuku.”
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo ho agira ati “Rutaremara wampaye byose ay’ibambe ukwiriye ibyiza. Rutaremara wampaye umutima yewe nsanze uri ingabirano. Uri ingabire.”
Karasira yabwiye IGIHE ko yakoze iyi ndirimbo nk’ishimwe rigenewe Rutaremara wamuteye ingabo mu bitugu mu rugendo rwe.
Ati “Iyi ndirimbo nayituye abakunze inganzo yanjye by’umwihariko Tito Rutaremara wankunze akankomereza ishyaka mu rugendo rwanjye rw’inganzo y’umutima.”
Yakomeje agira ati “Uyu mubyeyi namwigiyeho byinshi birimo urukundo ruhambaye ruca bugufi, rukanitanga. Muri iyi ndirimbo hari andi mazina y’abantu bamwe na bamwe bambaye hafi cyane, bose sinabarondora ariko irashimira ab’i Rwanda n’i Mahanga banyuzwe n’indirimbo maze imyaka ibiri nkora zigize album yanjye ya mbere.”
Muri iyi ndirimbo uyu mukobwa ashimiramo abahanzi nka Cécile Kayirebwa, Mariya Uwera, Niyomugabo Philemon, Rugamba Sipiriyani n’abandi.
Rutaremara yakunze kumvikana mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, avuga ko inganzo ya Karasira imunyura umutima.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!