Ni indirimbo yahimbye ari nk’impano ku mwana we yitegura kwibaruka w’umuhungu. Muri iyi ndirimbo hari aho uyu muhanzi aririmba ati ‘Kaze neza mwana wanjye ndagukunda [...] Isi izahinduka indi mu kubaho kwawe, dutegereje kukubona ugera ku bihambaye. Amatsiko ni yose kuri ba nyogosenge na ba nyorokorome, sogokuru na nyogokuru ngo ngwino.”
Muri iyi ndirimbo imara iminota itatu n’amasegonda 49, Karasira agaragaramo igitangira ari kumwe n’umugabo we, mu bindi bice bikurikiraho akaba ari uyu muhanzi wiganzamo.
Ku wa 22 Gicurasi 2022, Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie bashyize hanze amafoto agaragaza ko bitegura kwibaruka imfura yabo.
Icyo gihe mu kiganiro na IGIHE, Karasira yavuze ko ari gukabya inzozi kuko abantu bashinga urugo bagamije kororoka bakagura imiryango yabo.
Ati “Inzozi za benshi bashinga urugo haba harimo kugira abana, gushibuka tukagira abadukomokaho. Nanjye n’umutware wanjye ni cyo twifuzaga kandi twasabaga Imana. Bityo kuba Imana yaduhaye impano y’umwana tugiye kwibaruka ni impano iruta izindi zose bityo tukaba twuzuye ibyishimo bitabasha gusobanurwa n’amagambo.”
Yavuze ko we n’umugabo batari bemeza umubare runaka w’abana bateganya kubyara, gusa avuga ko batifuza kubyara abana benshi.
Yakomeje ati “Twifuza kuzabyara bake tuzabasha kurera, tugaha ubuzima n’uburere byiza bikwiye nk’uko Imana ibidusaba kandi Imana ibidufashijemo.”
Uyu muhanzi kandi yavuze ko atigeze agorwa no gutwita ku buryo bitamubujije gukora ibikorwa bya muzika bitandukanye, kandi akaba yiteguye kurera no kuzakomeza gukora umuziki nta nkomyi.
Karasira azitabira ibitaramo n’amaserukiramuco menshi yatumiwemo muri Amerika. Aritegura gukora igitaramo gikomeye mu mpera z’uyu mwaka, mu gihe afite ibitaramo byo kuzenguruka muri Amerika azakora umwaka utaha.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yarushinze na Ifashabayo Sylvain Dejoie, mu muhango wabereye kuri Christian Life Assembly (CLA), urusengero ruherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, tariki 1 Gicurasi 2021.
Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza.
Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubucuti bwabo butangira ubwo. Uko ubucuti bwabo bwarushagaho kwaguka, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!