00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yongeye guhuza urugwiro na Bianca Censori batandukanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 April 2025 saa 07:31
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike Kanye West avuze ko we n’umugore we, Bianca Censori batandukanye, bongeye kugaragara bahuje urugwiro bari muri Espagne, basangira ibya ni mugoroba.

TMZ yatangaje ko aba bombi bagaragaye bari kumwe muri Espagne mu Birwa bya Balearic, bahuje urugwiro bagaragaza ko bameze nk’abongeye kwiyunga ibyishimo ari byose.

Byavuzwe ko Kanye West n’umugore we, Bianca Censori batandukanye, ndetse umwuka mubi hagati yabo watangiye kuvugwa muri Gashyantare nyuma y’aho bitabiriye ibirori bya ‘Gammy Awards 2025’.

Byakomeje kuvugwa kandi ko Bianca Censori yaba atakibana mu nzu imwe n’uyu muraperi, nyuma y’aho yakunze gucumbika muri za hoteli zitandukanye mu Mujyi wa Los Angeles.

Mu ntangiro za Mata uyu mwaka, Kanye West yarashyize yemera ko batandukanye, kandi ko ari Bianca ubwe wamusize. Ibi yabinyujije mu ndirimbo nshya yamwitiririye yise ‘BIANCA’, yasohoye kuri album ye nshya yise ‘WW3’.

Muri iyi ndirimbo Kanye yumvikanye avuga byinshi ku itandukana ryabo, aho yavuze ko bashwanye biturutse ku magambo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko Bianca yashakaga kumujyana kwa muganga nyamara akabyanga.

Muri iyi ndirimbo hari aho yumvikana aririmba ati “Umukunzi wanjye yarirutse aransiga, gusa yashakaga kunjyana mu bitaro kandi sinari ndwaye. Kugeza igihe Bianca azagarukira nzakomeza ndare amajoro. Rwose sinzi ahantu ari.”

Yakomeje yerekana ko ibyo yandikaga kuri ‘X’ bitashimishije umugore we kuko byatumaga yibasirwa kugeza n’ubwo yagize ubwoba bwinshi.

Ibi yabiririmbye mu gihe mu minsi ishize yanditse amagambo ataravuzweho rumwe kuri X, harimo nko kuba yaribasiye Kamala Harris, avuga ko akunda Adolf Hitler, ndetse anatuka abana ba Beyonce na Jay Z, avuga ko bavutse batuzuye n’ibindi byinshi. Aba bombi barushinze mu 2022.

Mu minsi yashize Kanye West yari yahishuye ko umugore we, Bianca Censori yamutaye
Imyitwarire ya Kanye West imaze iminsi itavugwaho rumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .