Kanye West yatunguranye mu matora ya Amerika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika, Kanye Omari West, cyangwa se Ye uri mu bakandida bashakishwamo Perezida wa Amerika, yatunguranye abona abantu benshi bamushyigikiye ugereranyije n’ibyari byitezwe.

Kanye West yaratunguranye atangaza ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Amerika, tariki 4 Nyakanga uyu mwaka, bitera urujijo benshi uburyo ashaka guhatana na Perezida Donald Trump kandi ari umwe mu bahoze ari abafana be b’imena.

Uyu muraperi waciye amarenga y’uko no mu 2024 aziyamamaza, ari kuri lisiti y’abakandida muri Leta 12 muri 50 zigize Amerika. Kugeza ubu nawe ntiyiburiye, amaze kubona amajwi asaga ibihumbi 60 (0.4%).

Dore amajwi amaze kubona muri leta zitandukanye:

• Arkansas: 4040

• Colorado: 6254

• Idaho: 3631

• Iowa: 3202

• Kentucky: 6259

• Louisiana: 4894

• Minnesota: 7789

• Mississippi: 3277

• Oklahoma: 5590

• Tennessee: 10216

• Utah: 4344

• Vermont: 1265

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ugushyingo, uyu muraperi mu butumwa yanditse kuri Twitter, yagaragaje ko yatoye umuntu yizera by’ukuri ariwe ‘we’ ku giti cye.

Yatoreye muri leta ya Wyoming aho we na Michelle Tidball bafatanyije urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika nka Perezida na Visi Perezida biyandikishirije nk’abakandida bigenga ariko mu ishyaka rya Birthday Party rya Kanye West.

Akimara gutora yanditse ati “Imana ni nziza. Uyu munsi natoye Perezida wa Amerika ku nshuro yanjye ya mbere mu buzima, ndetse natoye umuntu nizera by’ukuri ariwe… njye.”

Kanye West yabashije kwiyandikisha no kwemerwa guhatana muri leta 12 gusa zirimo Idaho, Utah, Colorado, Oklahoma, Minnesota, Iowa, Arkansas, Louisiana, Mississippi, Tennessee, West Virginia, Vermont n’izindi. Ni umukandida wigenga ku mwanya wa Visi Perezida.

Uyu mugabo ubwo yavugaga ko agiye kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe bamwe baravuze bati ni ukubeshya uyu asanganywe uburwayi bwo mu mutwe ari kutwifatira, ariko nyuma umuryango we utangira kwinjira mu itangazamakuru uvuga ko afite uburwayi.

Ubu burwayi buzwi nka ‘Bipolar Disorder’ Kanye West cyangwa se Ye yatangaje ko abana nabwo mu 2018 ndetse mu minsi ishize umugore we yahamije ko abufite.

Hari abagaragaje ko bashyigikiye Kanye West bitungura benshi
Kanye West ubwo yajyaga gutora
Muri Texas hari abantu bari bashyigikiye Kanye West

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .