Kanye West yatoye ku nshuro ye ya mbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ugushyingo 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika, Kanye Omari West, cyangwa se Ye yatangaje ko yatoye ku nshuro ye ya mbere, uzayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muraperi mu butumwa yanditse kuri Twitter, yagaragaje ko yatoye umuntu yizera by’ukuri ariwe ‘we’ ku giti cye.

Yatoreye muri Wyoming aho we na Michelle Tidball bafatanyije urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora Amerika, nka Perezida na Visi Perezida biyandikishirije nk’abakandida bigenga ariko mu ishyaka rya Birthday Party rya Kanye West.

Kanye West nyuma yo gutora yashyize ubutumwa bwinshi kuri Twitter, hari aho yashyizeho amashusho yakurikiwe n’amagambo agira ati “ Mukomeze kwizera Kanye 2020. Warakoze Yesu.”

Hari n’andi magambo ye aho yagiraga ati “Imana ni nziza. Uyu munsi natoye Perezida wa Amerika ku nshuro yanjye ya mbere mu buzima, ndetse natoye umuntu nizera by’ukuri ariwe… njye.”

Ntabwo umugore wa Kanye West, Kim Kardashian we yigeze atangaza uwo yatoye, gusa yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yatoye ndetse akangurira abandi kubikora.

Icyateye urujijo n’uko yakoze retweet ku butumwa bwa Kamala Harris uri kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida, uri mu ishyaka ry’aba- Démocrates; bituma benshi bibaza ko yaba yatoye Joe Biden n’uyu mugore.

Nyuma y’uko Kanye West avuze ko yitoye, abafana bamwe bavuze ko bitemewe ko umuntu avuga uwo yatoye ku karubanda ndetse no gufata amafoto ari gutora, ariko Vox yatangaje ko nta tegeko ribibuza muri iyi Leta Kanye West yatoreyemo.

Kanye West ntabwo byamukundiye ko ashyirwa ku rutonde rw’abakandida bahatanira umwanya wo kuyobora Amerika muri Leta zose 50, ahubwo yabashije kwiyandikisha no kwemerwa guhatana muri 12 gusa zirimo Idaho, Utah, Colorado, Oklahoma, Minnesota, Iowa, Arkansas, Louisiana, Mississippi, Tennessee, West Virginia, Vermont n’izindi. Ni umukandida wigenga ku mwanya wa Visi Perezida kandi muri California.

Kanye West yatangaje ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Amerika, tariki 4 Nyakanga uyu mwaka, bitera urujijo benshi uburyo ashaka guhatana na Perezida Donald Trump kandi ari umwe mu bahoze ari abafana be b’imena.

Kanye West yatoye ku nshuro ye ya mbere
Kanye West ubwo yatoraga
Kanye west yitoye, ubwo yatoraga ku nshuro ye ya mbere
Kim Kardashian ntabwo yigeze agaragaza uwo yatoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .