Ni indirimbo yashyize ku rubuga rwe rwa X avuga ko yiswe “Lonely Roads Still Go To Sunshine”, agaragaraza ko iriho abantu batandukanye barimo na Diddy uri mu buroko guhera muri Nzeri 2024.
Iyi ndirimbo itangira n’ijwi risa n’irya Diddy. Uyu mugabo aba ashimira Kanye West ukunze kwiyita Ye kuba yita ku bana be no kumwegera mu bihe abandi batabikoze. Kanye asubiza Diddy ko yamuhaye icyerekezo kuva kera, nubwo batari bakamenyanye.
Umukobwa wa Ye, North, ararapa ati, "Iyo umbonye murika, uba ubonye urumuri.”
Umuhungu wa Diddy witwa Christian Combs na we ararapa, naho Jasmine Williams, umuririmbyi wo muri Chicago, aba aririmba.
Abantu ba hafi bazi ibya Kanye West babwiye TMZ ko iyi ndirimbo ibyo kujya hanze kwayo byabanje kugorana kuko Kim Kardashian bahoze babana, akaba ari nawe nyina wa North yagerageje uburyo yayihagarika ariko bikanga.
Uyu mugore ngo yitabaje abanyamategeko ariko ubusabe bwe birangira nta kintu kizima bubyaye.
Amakuru avuga ko impamvu yashakaga ko iyi ndirimbo itajya hanze ari uko irimo umuraperi Diddy umaze amezi atanu mu buroko, akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abagore, abakobwa n’abagabo.
Kanye West amaze iminsi atavugwaho rumwe ndetse mu minsi ishize yongeye kwibazwaho nyuma yo kugaragara yambaye umupira ushushanyijeho ikimenyetso gisa n’icyarangaga ishyaka rya Adolphe Hiltler ry’Aba-Nazi.
Uyu muraperi yagaragaye yambaye umupira ufite ikimenyetso cya Swastika, aheruka gushyira ku myambaro yari amaze iminsi acuruza ku rubuga rwe mbere y’uko ruhagarikwa.
Yanaherukaga gutungura benshi ubwo yasabiraga Diddy gufungurwa, ndetse ananenga ibyamamare byamutereranye mu bihe bikomeye arimo.
Si ibyo gusa kandi umugore we Bianca Censori akunze kutavugwaho rumwe kubera uko yambara, ndetse hari amakuru yagiye hanze mu minsi ishize yavugaga ko batandukanye ariko bongera kugaragara bahuje urugwiro.
Kanye West na Kim Kardashian bafitanye abana bane. Aba bombi batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu 2022.
LONELY ROADS STILL GO TO SUNSHINE
YE KANYE WEST
PUFF DADDY feat.
KING COMBS (PUFF Son)
NORTH WEST
JASMINE WILLIAMS (new Yeezy artist from Chicago)NEW SONG pic.twitter.com/CAQycwkACz
— YEFANATICS (@yefanatics) March 15, 2025



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!