00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yashinje Kim Kardashian kumwambura uburenganzira ku bana be

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 May 2025 saa 08:43
Yasuwe :

Umuraperi Kanye West uzwi kandi nka Ye, yongeye kugaragaza uburakari ku bijyanye n’uburenganzira bwe bwo kurera abana be bane yabyaranye n’umunyamideli Kim Kardashian.

Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro yakoze mu buryo bwa ‘Livestream’ yipfutse mu maso hose. Uyu mugabo yavuze ko yatswe uburenganzira ku bana be barimo umukuru witwa North ufite imyaka 11, Saint wufite imyaka icyenda, Chicago w’irindwi ndetse na Psalm ufite imyaka itanu.

Uyu muraperi w’imyaka 47 yagaragaye anenga bikomeye uburyo atabona abana be uko yifuza, avuga ko uburyo bwo kubarera atagiramo uruhare ruhagije, bumugira nk’uri muri "gereza".

Ati “Yego, mfitanye ikibazo gikomeye n’abantu banze kumpa konti yanjye, banyambuye abana banjye banagerageje kunshyira muri gereza, kandi byose biracyari uko. Ngiye kuzana abana banjye, sha. Ndi kuvugana n’abanyamategeko. Bigeze aho ndwana n’amarangamutima yanjye, kugira ngo ntazacika intege kubera kutabasha kubona abana banjye.”

Yashinje Kim Kardashian n’abafatanyabikorwa be kumubuza uburenganzira bwo gufata ibyemezo ku bana be, harimo aho bajya kwiga, ibyo bambara n’abantu bagendana na bo.

Yagize ati “Ubwo burenganzira nabwambuwe na Kim Kardashian n’abambari be ndetse n’abafatanyabikorwa be nka Hulu na Disney.”

Ku rundi ruhande, abantu ba hafi ya Kim bavuze ko Ye afite uburenganzira bwo kubona abana be igihe cyose ashaka, ariko ko Kim yita ku mutekano wabo no kubarinda ibidashobotse bashorwamo byabagiraho ingaruka. Bavuga ko Ye atitabira gahunda zo kubonana n’abana, ndetse ko rimwe na rimwe atabamenyesha mbere y’igihe iyo abakeneye.

Ibi bibazo byiyongereye nyuma y’uko Ye asohoye indirimbo “Lonely Roads Still Go to Sunshine” irimo ijwi rya North, umukobwa wabo ndetse n’ikiganiro kuri telefoni hagati ya Ye na Sean "Diddy" Combs, uhanganye n’ibirego bikomeye byo gufata ku ngufu.

Kim yari yanze ko iyi ndirimbo isohoka, ariko Ye yayisohoye yamwishongoyeho agira ati “Umugabo niwe ufata umwanzuro wa nyuma.”

Mu minsi ishize PageSix yatangaje ko Kim Kardashian yari akomeje kugira impungenge kubera imyitwarire y’uyu mugabo, yatumye bamwe bavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe bwarenze urugero.

Amakuru yavugaga ko Kim yari ari gushaka uburyo uyu mugabo yakwamburwa uburenganzira bwo gufata imyanzuro ku bana be.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko gifite amakuru cyakuye mu nshuti za hafi za Kanye West na Kim Kardashian, avuga ko Kim Kardashian akurwa umutima no kuba umukobwa we mukuru akunda se kandi akomeza kugaragaza ibikorwa bigayitse.

Kim Kardashian bikaba byaravugwaga ko ari mu nzira zo gusaba urukiko guhindura amasezerano y’uburenganzira bwo kurera abana, aho yashakaga ko Ye atakomeza kugira uruhare mu byemezo bikomeye bijyanye n’uburere bwabo.

Abasesenguzi b’amategeko bavuga ko amagambo Ye akoresha ku mbuga nkoranyambaga ashobora kugira ingaruka ku byemezo by’urukiko ku bijyanye n’uburenganzira bwo kurera abana.

Page Six yavuze ko yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Kim Kardashian ngo agire icyo avuga kuri ibi birego bya Kanye West, ariko nta gisubizo bigeze babona.

Kanye West yarushinze na Kadashian mu 2014 gusa mu 2022 baratandukana.

Aba bombi bafite abana bane
Aba bana ba Kanye West akenshi baba bari kumwe na nyina
Kanye yagaragaye mu mashusho yahishe isura, avuga ko Kim Kardashian asigaye amwima abana babyaranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .