00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yashimagije Hitler, avugira aba-Nazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukuboza 2022 saa 07:00
Yasuwe :

Amagambo atavugwaho rumwe y’umuraperi Kanye West akomeje kuba menshi, aho kuri iyi nshuro yavuze ko akunda Umudage, Adolf Hitler wayoboye Jenoside yakorewe Abayahudi, kimwe n’aba-Nazi bayigizemo uruhare.

Kanye West wiyise Ye, yari mu kiganiro n’urubuga Infowars, aganira na Alex Jones. Yari yipfutse mu mutwe, isura itagaragara.

Muri icyo kiganiro, Jones yamubajije uburyo ashyigikiye Hitler n’ibitekerezo by’aba-Nazi, maze West agaruka ku byo yise "ibyiza" by’uyu muyobozi w’ba-Nazi, asoza avuga ati "nkunda Hitler".

Yakomeje ati "Buri kiremwamuntu cyose gifite icyiza cyatanga, yewe na Hitler."

Yaje kugera n’aho avuga ko aba-Nazi bayobowe na Hitler batishe abayahudi miliyoni esheshatu.

Ni igikorwa mu Budage gifatwa nko guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ku nshuro nyinshi, Ye, yavanywe mu kanwa ke amagambo ashimangira ko akunda Hitler ndetse ko aba-Nazi "hari n’ibyiza bari bafite."

Yakomeje ati "Dukwiye guhagarika buri gihe kurimira ibisinde ku ba-Nazi… Nkunda aba-Nazi."

Ye afite ikibazo cyo mu mutwe gituma imyitwarire ye idahozaho (bipolar disorder), ibintu byatumye akoresha imvugo zifatwa nk’izihembera urwango, bigatuma ibigo bikomeye bigenda bimucikaho.

Ni ibikorwa bisaga ibindi amazemo iminsi, byatumye atakaza amasezerano menshi y’ubucuruzi yari afitanye n’ibigo bikomeye nka Balenciaga, the Gap na Adidas Adidas yahagaritse amasezerano bari bafitanye afite agaciro ka miliyari 1,5$, nyuma yo kuvuga ko Abayahudi bamwibasiye, maze "bamira ijwi ry’abirabura".

Iki kiganiro gishya yagikoze nyuma y’iminsi mike ahuye na Donald Trump n’umwe mu bahezanguni b’abazungu, Nick Fuentes, ku buryo byongereye uburakari mu bantu.

Nyuma y’icyo kiganiro, ikigo Parler cyatangaje ko ihererekanya cyateganyaga gukorana na Kanye West maze akegukana urwo rubuga nkoranyambaga, rihagaritswe.

Parlement Technologies yatangaje kuri uyu wa Kane ko yo n’uyu muraperi wiyise Ye bemeranyije kudakomeza ubu bucuruzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .