00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yanenze abatereranye Diddy, amusabira gufungurwa

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 7 February 2025 saa 12:59
Yasuwe :

Umuraperi Kanye West usigaye uzwi ku izina rya ‘Ye’, yatunguye benshi ubwo yasabiraga Diddy gufungurwa, ndetse ananenga ibyamamare byamutereranye mu bihe bikomeye arimo.

Kanye West umaze iminsi avuga ibintu bidasanzwe ku rukuta rwe rwa X na Instagram, yongeye gutungurana avuga ku biri kuba kuri Sean ‘Diddy’ Combs, ukomeje gushinjwa n’abagore benshi ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu butumwa burebure Ye yanditse mu ijoro ryakeye, yerekanye ko Diddy ari intwari ye. Ati “Muza hano mukabiseka kandi muzi neza impamvu bari kubikora, uyu mugabo (Diddy) yaduhaye ubuzima bwe. Mufatiraho urugero ni intwari yanjye”.

Yakomeje amusabira ko yafungurwa agira ati “Mubohore Puff”.

Uyu muraperi uzwiho kutaniganwa ijambo, yakomeje anenga ibindi byamamare ko byarebereye ibiri kuba kuri Diddy maze bikaryumaho aho kumuvuganira.

Ati “Ibi byamamare byose ni ibigwari yaba abagabo n’abagore, murebera umuvandimwe wacu ari gushira mugaceceka”.

Ntibyagarukiye aho kuko Ye yahise yerekana amashusho y’ikiganiro yagiranye na Christian Combs, umuhungu wa Diddy, avuga ko uko byamera kose ntacyahindura umubano w’umwana na se ufunze, kabone nubwo yaba afungiye ukuri cyangwa ikinyoma.

Kanye West abaye icyamamare cya mbere gisabiye Diddy gufungurwa ku mugaragaro, dore ko kuva yafungwa ku wa 16 Nzeri 2024 yabaye nk’utereranywe na bagenzi be, birinda kugira icyo babivugaho.

Diddy afungiye muri Gereza ya Brooklyn ku byaha akurikiranyweho birimo gufata ku ngufu, gukoresha ibikangisho ku bantu, n’ibindi. Urubanza rwe ruzatangira ku wa 5 Gicurasi 2025.

Kanye West yasabiye Diddy gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .