Kanye West yibasiye abana babiri b’imyaka irindwi b’impanga b’uyu muryango, Rumi na Sir Carter. Yanditse avuga ko aba bana bafite ikibazo cyo mu mutwe kandi ntawe uhitamo kugira ibyago gusa ubu butumwa yahise abusiba.
Nyuma yo gukura ubu butumwa ku rubuga rwe rwa X, Kanye yanditse ko yabikoze kuko nta yandi mahitamo yari afite.
Ati “Nshaka ko buri wese amenya ko nasibye ubutumwa bwavugaga ku muryango wa Jay-Z na Beyoncé, kuko byashobokaga ko konti yanjye yafungwa kubera bwo.”
Kanye West nubwo yibasiye abana b’impanga ba Jay-Z na Beyoncé, ntabwo yigeze yibasira umukobwa mukuru w’uyu muryango Blue Ivy.
Kanye West w’imyaka 47 yakoranye na Jay-Z wa 55 bya hafi ndetse mu 2011 bakoranye album bahuriyeho bise “Watch the Throne”, ariko aba bahanzi nyuma baje kugirana ibibazo bikomeye.
Nyuma y’ubutumwa bwa Kanye West nyina wa Beyoncé, Celestine Ann "Tina" Beyoncé Knowles, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko nta ntwaro zacuriwe kumurwanya zizamunesha.
Ati “Biragoye gukomeza kuba inyangamugayo no kwihangana mu maso y’ubujiji n’ubugome. Ariko nzi neza ko nta ntwaro yacuriwe njye cyangwa umuryango wanjye izanesha. Iyi ntambara si iyanjye, ahubwo ni iy’Imana. Nzi neza ko Imana iri mu ruhande rwanjye kandi izatsinda.”
Kanye West ukunze kwiyita Ye yibasiye abana ba Jay-Z mu gihe yari amaze iminsi arikoroza ku mbuga nkoranyambaga.
Yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Lonely Roads Still Go to Sunshine” anakomoza kuri Kim Kardashian, utarashakaga ko umukobwa wabo North, w’imyaka 11, agaragara kuri iyo ndirimbo.
Iyi ndirimbo irimo umuraperi Sean “Diddy” Combs, uri mu bibazo bitandukanye byerekeye gufata abagore ku ngufu ubu uri no mu buroko.
Nyuma yo gushyira indirimbo hanze, West yanditse kuri X ati “Umugabo ni we ufata umwanzuro wa nyuma.”
TMZ yatangaje ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2025, ko ibi byatumye Kim Kardashian atangira gutekereza uko yakuraho uburenganzira bwa Kanye West bwo gufata ibyemezo ku bana babo bombi, yifashishije amategeko.
Aba bombi batandukanye mu 2021 nyuma yo kubyarana abana bane barimo North w’imyaka 11, Saint w’imyaka icyenda, Chicago ufite irindwi na Psalm w’itanu.
West yashakanye na Bianca Censori mu Ukuboza 2022, nyuma y’ukwezi kumwe gusa arangije ibijyanye no gutandukana na Kardashian byemewe n’amategeko.
Mu kwezi gushize, Ye yavugishije benshi ubwo yandikaga ubutumwa bwinshi mu nyuguti nkuru kuri X ashyigikira imyambarire idasanzwe ya Censori ku bihembo bya Grammys, aho yari yambaye imyenda ibonerana.
West yanagaragaje urukundo afitiye Adolf Hitler muri Gashyantare 2025, anavuga ko ari Umunazi. We na Censori bahagaritse umubano wabo by’igihe gito nyuma y’ayo magambo arimo ivangura, Page Six yatangaje mu kwezi gushize ko bombi batiteguye gutandukana.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!