Ubu bukwe bwabaye mu ibanga rikomeye dore ko aba bombi nta mpapuro bigeze batanga zisaba gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Kanye West wari umaze iminsi atagaragara mu ruhame yagaragaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ari kumwe n’umukobwa wibajijweho byinshi.
Icyo gihe uyu muraperi yagaragaye i Waldorf Astoria muri Beverly Hills ari kumwe na Bianca Censori bambaye impeta ya feza ku kuboko kw’ibumoso nk’ikimenyetso kigaragaza ko bashyingiranwe.
TMZ yatangaje iyi nkuru ivuga ko uretse amakuru ikura mu bantu bahafi ya Kanye West kugeza ubu nta makuru aratangwa yisumbuyeho ahari kuri ubu bukwe bwa Kanye West na Bianca Censori.
Bianca Censori bivugwa ko afite imyaka 27 yinjiye mu mikoranire n’uyu muhanzi w’imyaka 45 mu Ugushyingo 2020 ari umuyobozi w’ikipe yita ku bihangano bya Yeezy ya Kanye West.
Mu kwezi gushize Kanye West yakoze indirimbo yise "Censori Overload" nubwo bitari bizwi ko hari umubano wihariye yaba afitanye na Bianca Censori.
Nubwo nta magambo uyu muhanzi avugamo agaragaza amarangamutima kuri uyu mukobwa gusa hari aho agira ati “Bibiliya ivuga ko ntemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ntarakora ubukwe.”
Bianca Censori wakuriye i Melbourne muri Australia afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubwubatsi (Architecture). Ubwo yari akiri umunyeshuri yafunguye iduka ry’imikufi yise Nylon’s Jewellery.
Kanye West azwiho gukora ubukwe buhenze dore ko ubwo yakoranye na Kim Kardashian bivugwa ko bwatwaye miliyoni 6$, nubwo batandukanye nyuma y’imyaka irindwi.
Nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, Kanye West yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo Julia Fox na Juliana Nalú.
Kim Kardashian yamaze imyaka ibiri asaba gatanya, aza kuyihabwa mu Ugushyingo 2022.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!