00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yajyanywe mu nkiko n’umugore umushinja kumuhohotera

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 June 2024 saa 01:25
Yasuwe :

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye Omari West [Ye], arashinjwa ibyaha biganisha ku gufata ku ngufu uwari umukozi we.

Bivugwa ko uyu wahoze yungirije uyu muraperi yajyanye ikirego mu nkiko amushinja kugambirira kumusambanya ku gahato, ndetse no kumusezera mu kazi mu buryo bw’amafuti.

Uyu mugore witwa Lauren Pisciotta yavuze ko yatangiye gukorera Kanye West muri Nyakanga 2021. Yavuze ko yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo eshatu ziri kuri album ya Kanye West yitwa “Donda’’ yagiye hanze muri uwo yatangiriyemo gukorana n’uyu muraperi.

Yavuze ko yari asanzwe akoresha urubuga rwa OnlyFans rushyirwaho amashusho n’amafoto, yiganjemo arebwa n’abakuru. Yagaragaje ko yakoreraga miliyoni imwe y’amadorali ku mwaka asaga miliyari y’amanyarwanda.

Mu 2022 Kanye West ngo yamusabye gusiba konti ye kuri OnlyFans , amusezeranya ko amafaranga yakoreragaho azajya ayamwishyura undi arabyemera.

Lauren Pisciotta agaragaza ko uyu muraperi nyuma yatangiye kujya amwoherereza ubutumwa burimo amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina, ndetse akinisha bari kuganira kuri telefone akamubaza niba ari kubyumva cyangwa yamenye ibyo arimo gukora.

Akomeza avuga ko uyu muraperi yamwoherereje ubutumwa bwinshi, amafoto ndetse n’amashusho byose biganisha ku gutera akabariro. Ikindi ngo yamusabye kujya akuramo umupira w’imbeho ku kazi kuko ngo yabaga yikwije mu buryo bukabije.

Yagaragaje ko hari igihe yamuhamagaraga amubaza ingano y’ibitsina by’abasore bakundanye cyangwa baryamanye ndetse ngo hari igihe Kanye West yakinze icyumba bari kumwe, atangira kwikinisha ariko ku bw’amahirwe nyuma aza gusinzira. Ngo nyuma yo kwanga ko bakundana uyu muraperi yaje no kumurakarira.

Ngo nyuma yaje kumuzamura ku kazi yakoraga akanamwongeza amafaranga yahembwaga.

Mu Ukwakira 2022 Lauren Pisciotta avuga ko yirukanywe bitunguranye ndetse akemererwa miliyoni eshatu z’amadorali y’imperekeza ariko ntayahabwe.

Mu kirego cye avuga ko ashinja Kanye West kwica amasezerano, kumuhohotera bishingiye ku gitsina ndetse no kurangiza amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Lauren Pisciotta yari asanzwe ari umunyamideli kuri OnlyFans
Lauren Pisciotta avuga ko Kanye West yashatse ko bakundana akabyanga
Lauren Pisciotta avuga ko Kanye West yamuhohoteye mu buryo butandukanye
Kanye West nta kintu aravuga ku byo ashinjwa
Kanye West arashinjwa kubuza amahwemo uwari umukozi we
Kanye West ni umwe mu baraperi bakomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .