00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yajyanywe mu nkiko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 March 2025 saa 08:44
Yasuwe :

Kanye West umaze iminsi atavugwaho rumwe yongeye kugwa mu kibazo, aho yarezwe n’umuririmbyi w’Umudage Alice Merton, amushinja kwiba indirimbo ye.

Merton mu kirego yatanze avuga ko Kanye West yakoresheje igice cy’indirimbo ye “Blindside” atabisabiye uburenganzira mu ndirimbo ye yise “Gun to My Head”, yakoranye na Ty Dolla $ign na Kid Cudi.

Merton avuga ko yanditse akanaririmba “Blindside” mu 2022, ariko yaje kumenya ko Kanye West yayikoresheje ubwo yumvaga indirimbo “Gun to My Head” iri kuri album ye ‘Vultures’ mu Ukuboza 2023.

Muri Gashyantare 2024, Kanye West yanyuze kuri BMG Rights Management asaba uburenganzira bwo gukoresha iyo ndirimbo, ariko Merton arabyanga.

BMG yaramwandikiye imubaza impamvu yanze, maze undi asubiza ko atemera imyumvire ya Kanye West. Icyo gihe yavuze ko by’umwihariko atakwemera gukorana n’umuntu ukomeje gukoresha amagambo arwanya Abayahudi ndetse no gukwirakwiza ivangura.

Merton, uba mu Budage, afite imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, bityo kuba Kanye West avuga amagambo ashyigikira Hitler n’Abanazi agaragaza ko ari ibintu byamubabaje cyane.

Kanye West amaze igihe kinini avugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, kubera amagambo ye akomeye yo gushyigikira Hitler n’Abanazi amaze iminsi avuga , bituma benshi bamwigarika muri Hollywood.

Kanye West mu minsi ishize yagaragaye yambaye umupira ushushanyijeho ikimenyetso gisa n’icyarangaga Aba-Nazi, bituma benshi bamwibazaho.

Nyuma yo kwanga ko Kanye West akoresha indirimbo ye, Merton avuga ko yatangiye kwakira ubutumwa bwinshi bumwibasira n’ubumutera ubwoba buturutse ku bafana b’uyu muraperi.

Ubu ari gusaba indishyi z’akababaro ku ndirimbo ye yakoreshejwe nta burenganzira ndetse no kubera ibibazo yahuye na byo nyuma yo kwanga gukorana na Kanye West.

Iki ni ikindi kibazo cyiyongereye ku byo Kanye West amaze igihe arimo, byatewe n’ibitekerezo bye bikakaye n’imyitwarire idahwitse irimo kwibasira Kim Kardashian wahoze ari umugore we, gutuka impanga za Jay-Z na Beyonce n’ibindi bitandukanye.

Kanye West amaze iminsi atavugwaho rumwe kubera imyitwarire ye
Alice Merton yajyanye Kanye West mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .