Uyu muraperi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The Download, aho yagaragaje ko umugore we Bianca Censori, ari we wamujyanye kwa muganga nyuma y’imyitwarire yari amaranye iminsi.
Ati “Umugore wanjye yanjyanye kwisuzumisha kuko yavugaga ati ‘buri kimwe ku myitwarire yawe ntibigaragara nka ‘Bi-polar’(nk’uko byari byaravuzwe mbere), nabonye ‘Bi-polar’ mbere’. Nyuma naje gusanga ndwaye ‘Autisme’.”
Kanye West ubwe yagiye avuga ku burwayi bwe bwa ‘Bi-Polar’ mu ndirimbo nyinshi, ndetse n’igifuniko cya ‘album’ ye yo mu 2018 cyari gifite amagambo arimo gutebya agira ati “Nanga kuba Bipolar, biratangaje.”
’Bi-Polar’ cyangwa se ’Bipolar disorder’ umuntu uyifite agira agahinda gakabije kavanze n’imihindagurikire y’umubiri aho ashobora kugira ibyishimo bidasanzwe, akabura ibitotsi, agakora byinshi icya rimwe.
Kuri iyi nshuro Kanye West avuga ko Autism ari yo yatumye yumva neza intandaro y’imyitwarire yagiye agaragaza, birimo nk’ukuntu mu 2018 yagaragaje ko ashyigikiye Donald Trump.
Kanye West agaragaza ko ‘Autisme’ yagiye ituma agira ibitekerezo bitandukanye n’iby’abandi kandi akanga inama agiriwe, kandi zari kugira icyo zimufasha mu bintu agiye gukora.
Ati “Iyo abafana bambwiye gukora ‘album’ yanjye mu buryo runaka, nyikora ukundi gutandukanye. Birababaje kuri bo (abafana be n’umuryango we), kuko ndi umugabo mukuru, ntibashobora kugenzura konti yanjye ya banki, ntibashobora kugenzura ibyo mvuga kuri Twitter.”
Autisme ituma umuntu agira imyitwarire idasanzwe. Mu 2020, Kim Kardashian, wahoze ari umugore wa Kanye West na we yemeje ukuntu bigorana gucunga ubuzima bwo mu mutwe bw’uyu mugabo.
Kanye West yatangaje ko afite ‘Autisme’ mu gihe amaze iminsi agaragaza imyitwarire itandukanye yibazwaho. Muri ibyo birimo amagambo yavuze anenga abatereranye Diddy anamusabira gufungurwa n’ibindi.
Harimo kandi ukuntu we aheruka guserukana n’umugore we mu birori byo gutanga ‘Grammy Awards 2025’ nyuma y’uko uyu mugore yambaye imyambaro igaragaza ubwambure bwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!