00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yagaragaye yambaye imyambaro iriho ibirango by’aba-Nazi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 March 2025 saa 01:53
Yasuwe :

Kanye West uri mu baraperi bakomeye ku Isi, yongeye kwibazwaho nyuma yo kugaragara yambaye umupira ushushanyijeho ikimenyetso gisa n’icyarangaga ishyaka rya Adolphe Hiltler ry’Aba-Nazi, bituma benshi bamwibazaho.

Uyu muraperi yagaragaye yambaye umupira ufite ikimenyetso cya Swastika, aheruka gushyira ku myambaro yari amaze iminsi acuruza ku rubuga rwe mbere y’uko ruhagarikwa.

Kanye West yagaragaye mu Mujyi wa Los Angeles yambaye umupira uriho iki kimenyetso, ari kumwe n’itsinda ry’abagabo maze akimara kubona camera imbere ye, agerageza kuyihanga amaso kugira ngo umwambaro yambaye ugaragare neza nta nkomyi.

Uyu muhanzi yahagaze wenyine yambaye umupira uriho icyo kimenyetso, areba muri camera no mu mpande, nk’aho ibyo akora ari ibintu bisanzwe.

Nyuma yifashishije urukuta rwe rwa X yemeza ko yabikoze abishaka. Ati “Byari inzozi zanjye buri gihe, kugenda nambaye umupira uriho ikimenyetso cya Swastika.”

Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike uyu mugabo atangiye kugurisha imyenda ifite icyo kimenyetso kizwiho kuba cyarakoreshwaga na Hitler n’Aba-Nazi, kuri Yeezy, urubuga acururizaho imyambaro ye n’inkweto asanzwe agira uruhare mu gukora.

Kanye West yanavuze ko ibyo akora ari ubuhanzi kandi kuri we yita Hitler ‘Umuntu mwiza cyane’.

Ikimenyetso cya Swastika Kanye West yashyize ku myambaro ye bigatuma bamwe bacika ururondogoro ni ikimenyetso cy’amateka gifite ishusho y’inkokora enye zihura mu mpande zose.

Gifite inkomoko mu mico itandukanye ku Isi, cyane cyane mu Buhinde, aho kimaze imyaka ibihumbi gikoreshwa nk’ikimenyetso cy’amahoro, amahirwe n’iterambere mu myemerere ya Hinduism, Buddhism na Jainism.

Gusa mu kinyejana cya 20, iki kimenyetso cyagize isura mbi cyane bitewe n’uko Adolf Hitler n’ishyaka rye ry’Aba-Nazi mu Budage bakigize ikirango cyabo cyamamara cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) yakozwe na Adolf Hitler afatanyije n’abo mu Ishyaka rye mu 1941-1945 mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Ubu mu bihugu byinshi byo mu Burayi no muri Amerika, gukoresha Swastika bifatwa nk’icyaha iyo bikorwa mu buryo bwo gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Nubwo muri Aziya no mu myemerere ya kera kikiri ikimenyetso cyiza, mu Burayi no muri Amerika, abantu benshi bakibona nk’ikintu giteye ubwoba kubera amateka yacyo mabi mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Reba amashusho ya Kanye West yongeye gutuma bamwe bamwibazaho

Hari n'abagaragaje ko Kanye West ashobora kuba afite ikibazo kijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .