Kanye West umaze iminsi atangaza ibintu bitavugwaho rumwe, yongeye gutungura benshi avuga ko atifuzaga kubyarana na Kim Kardashian wahoze ari umugore we.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na DJ Akademiks, uri mu bubatse izina mu myidagaduro yo muri Amerika. Muri iki kiganiro, bakomoje kuri Kim Kardashian nyuma y’aho Kanye West yari amaze iminsi amwibasira ku rubuga rwa X.
Uyu muraperi yabajijwe ati “Uba uri kuvuga nabi Kim kandi abantu bavuga ko ari wowe wamwitereteye, bivuze ko ari wowe wijyanye mu mubano wanyu ku bushake.”
Yahise asubiza ati “Yego narabikoze. Yari amakosa yanjye, rwose ni amakosa yanjye. Mu mezi abiri nkimenyana na we, ntabwo nashakaga kubyarana na we, sinkeka ko byari no muri gahunda z’Imana.”
Iyi yabaye inshuro ya kabiri Kanye West avuga ku bijyanye no kudashaka kubyarana na Kim, kuko yabigarutseho mu 2020 ubwo yiyamamarizaga muri Leta ya Chicago ashaka kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Icyo gihe yagize ati “Nkimenya ko Kim atwite imfura yacu North West, namusabye ko yakuramo inda arabyanga. Biri mu bintu byatumye dutangira kugirana ibibazo.”
Kanye West na Kim Kardashian bagiranye umubano ukomeye mu byamamare bikundana muri Amerika, aho bari barahawe izina rya ‘KimYe’. Barushinze mu 2014 batandukana mu 2020 bamaze kubyarana abana bane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!