Amakuru yibanze ahari avuga ko iyo nzu izaba yitwa Yeezy Porn.
Kanye West amaze igihe aganira n’umukinnyi ubifatanya no gutoza abakina izo filime, Stormy Daniels.
Kanye West mu 2019 yigeze kuvuga ko kuva akiri umwana yisanze akunda kureba filime z’urukozasoni. Byose byaturutse kuri se wagiye azimwereka akiri muto.
Ubwo nyina yapfaga mu 2007 yatangiye kuba imbata yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Saweetie wakundanye na Quavo, yiyongereye mu bari kwatsa umuriro ku makimbirane yatangijwe na Chris Brown
Hashize iminsi hari intambara y’amagambo hagati ya Chris Brown na Quavo. Chris Brown yibukije Quavo ko mu 2018 ubwo yakundanaga na Saweetie, Chris Brown yajyaga anyuzamo akaryamana na Saweetie kandi bari mu rukundo na Quavo wo mu itsinda rya Migos.
Saweetie yashyize ubutumwa kuri Instagram, agaragaza aho Quavo yamwandikiye undi yanga kumusubiza, ibintu benshi bafashe nko kumusuzugura.
Muri iyo myaka itatu, Chris Brown yaryamanaga na Saweetie ariyo mpamvu mu ndirimbo aherutse gukora yibukije Quavo ko buri mukobwa wese yakunda, Chris Brown yamukoresha icyo ashaka.
Saweetie yatandukanye na Quavo, nyuma y’uko bapfuye gucana inyuma.

Drake yakoresheje ‘AI’ mu ijwi rya Tupac yibasira Kendrick Lamar
Imyaka 12 irashize Drake na Kendrick Lamar batukana mu ndirimbo ariko bakabikora bashaka kurangaza abakunda umuziki wo muri Amerika kuko nta mpamvu ifatika ibatera guhangana.
Drake akomeje gushaka amayeri yose yo kubabaza Kendrick Lamar. Bumwe mu buryo bwo kumukomeretsa yigiriye inama yo gukoresha ikoranabuhanga rya ‘AI’, (Artificial Intelligent).
Drake yakoresheje amajwi ya Tupac Shakuru kuko azi neza ikigero Kendrick Lamar amukunda. Ikiyongeraho ni uko Kendrick Lamar afatira urugero kuri Tupac, bikaba byabaye bibi kumva ko Drake yakoresheje Tupac mu gutuka Kendrick Lamar.
Abahagarariye inyungu z’ibihangano bya Tupac muri sosiyete yitwa Tupac Estate, bandikiye Drake bamusaba gusiba iyo ndirimbo kuri Spotify no ku zindi mbuga zose zicuruza imiziki.

Davido yavuze abahanzi batatu akunda
Umuhanzi Davido yavuze ko hari abahanzi bagize uruhare mu kwaguka kwe mu ruhando mpuzamahanga ku buryo abaha icyubahiro gikomeye.
Muri abo harimo Chris Brown bakoranye indirimbo bwa mbere mu 2019 yitwa ’Blow my Mind’. Nyuma bakomeje gukorana ku buryo na Chris Brown yamwiyambaje kuri album yise’11:11”.
Mu bandi harimo Kizz Daniel mu ndirimbo basubiranyemo yitwa Woju. Undi ni Zlatan, umuhanzi uhuza cyane na Davido kuko mu 2022 bakoranye indirimbo 5.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!