Mu ibaruwa yasangije abamukurikira, DJ Alisha yagaragaje ko ababajwe bikomeye no kuba asezeye kuri iyi radiyo yari yujuje umwaka akorera akabihuza no gucuranga mu birori n’utubyiniro dutandukanye.
Mu mashusho yasangije abamukurikira DJ Alisha yagize umwanya wo gusezerwaho n’inshuti ze bakoranye ndetse n’ubuyobozi bw’iyi radiyo bakatanye umutsima ndetse bamuha n’indabyo.
Nubwo yatandukanye na NRG Radio, DJ Alisha ntabwo yigeze atangaza aho agiye kwerekeza, icyakora bitewe n’uko ari umwe mu bagezweho i Kampala muri iki gihe benshi batangiye gutekereza ko hari indi yamurambagije nubwo atarayitangaza.
DJ Alisha ubusanzwe ukundirwa n’ikimero cye, ni umwe mu bakunze gutaramira i Kigali agatanga ibyishimo ku bakunzi be amaze kugwiza cyane ko ari n’igihugu cy’ivuko.
Uyu mukobwa yavuye mu Rwanda mu 2017 yerekeza muri Uganda aho yari agiye gutura n’umuryango we, aha akaba ari naho yatangiriye umwuga wo kuvanga imiziki.
Kuri ubu ni umwe mu bakobwa bavanga imiziki bakomeye muri Uganda, biragoye ko hari igitaramo gikomeye cyahabera ngo uburemo izina rye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!