00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kampala: The Ben yakiriwe ku meza na murumuna wa Perezida Museveni

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 June 2022 saa 10:55
Yasuwe :

Nyuma yo gutaramira i Kampala mu gitaramo cyabaye ku wa 3 Kamena 2022,The Ben yakiriwe ku meza na Kaguta Michael bakunze kwita Toyota, uyu akaba murumuna wa Perezida Yoweri Museveni.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko Michael Nuwagira alias Toyota wari mu bitabiriye igitaramo cya The Ben, yanyuzwe bikomeye n’uburyo uyu musore afite abafana benshi i Kampala no muri Uganda muri rusange, ahita yifuza gusangira na we.

Ku mugoroba wo ku wa 4 Kamena 2022, The Ben yakiriwe na Kaguta Toyota bagirana ibiganiro nubwo kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru hari hataramenyekana ibikubiye mubyo baganiriye.

Toyota yahuye na The Ben mbere gato ko uyu muhanzi akorera muri Uganda ikindi gitaramo cye cya kabiri, aho ku wa Mbere tariki 6 Kamena 2022 azaba ataramira ahitwa Levels.

Iki gitaramo ni kimwe mu bizaba bihenze cyane ko kukinjiramo mu myanya isanzwe bizaba ari amashiringi ya Uganda ibihumbi 30, ibihumbi 250 mu myanya ikurikira, 500 mu myanya y’icyubahiro na miliyoni mu myanya y’icyubahiro kirenze.

The Ben yageze muri Ugandaku wa Kane tariki 2 Kamena 2022 yitabiriye igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Kamena 2022, aho uyu muhanzi yanyuze abakunzi be batuye muri Uganda.

VJ Spinny, The Ben na Kaguta Toyota nyuma yo kuganira
The Ben yakiriwe ku meza na Kaguta Toyota, bucura bwo kwa Perezida Museveni
The Ben agiye kongera gutaramira i Kampala
Igitaramo cya The Ben kiri mu bihenze, cyatangiye kwamamazwa mu buryo bwihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .