Ubwo nari ngeze i Kampala mbere y’iminsi mike ngo igitaramo kibe, umwe mu nshuti zanjye zihatuye wari uzi ko nitabiriye igitaramo cya The Ben akaba n’umufana w’uyu muhanzi yambwiye ko afite impungenge z’uko cyahuriranye n’icy’umugabo witwa Pastor Bugembe uri mu bakomeye muri Uganda, uyu akaba yagombaga gutaramira muri metero zitageze kuri 300 uvuye aho ikindi cyari giteguye.
Nubwo uyu mugabo akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana akundwa cyane n’urubyiruko rw’i Kampala, ariko ku rundi ruhande The Ben ni umwe mu bahanzi bari bakumbuwe muri uyu mujyi unahafite abafana benshi, ibi bikaba byarushagaho kurema agatima abakunzi be banyuzagamo bakagaragaza izi mpungenge.
The Ben ni umwe mu bahanzi bo hanze ya Uganda bakunzwe bitewe n’indirimbo ziganjemo izo yakoranye n’abahanzi babo zakunzwe cyane.
Ahagana saa tanu z’ijoro aho The Ben yagombaga gutaramira hari hamaze kuzura ndetse saa sita n’igice uretse abari babikishije imyanya yo kwicaramo barimo ibyamamare, ntawari ukibasha kwinjira kuko abantu bari bamaze gukubita huzuye.
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abafite amazina akomeye nka; Michael Kaguta benshi bazi nka Toyota uyu akaba bucura wa Perezida Museveni, cyanitabiriwe n’abahanzi benshi cyane.
Mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo harimo Abanyarwanda bari kubarizwa muri Uganda muri gahunda zabo barimo; Afrique, B Threy, Bwiza, Director Fayzo, Eazy Cuts n’ikipe nini baturukanye mu Rwanda berekeza i Kampala muri gahunda zabo.
Mu banyamuziki bo muri Uganda bitabiriye iki gitaramo harimo; Sasha Vybz uzwi mu gukora amashusho y’indirimbo, Jeff Kiwa ufasha abahanzi, Irene Ntare, Eddie Kenzo, Winnie Nwagi n’abandi benshi.
Hafi saa saba z’ijoro, nibwo The Ben yari ageze ku rubyiniro yamazeho isaha yuzuye aririmbira abanya-Uganda mu buryo bwa Live.
The Ben igihe yamaze ku rubyiniro yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze ziganjemo izakunzwe kuva hambere kugeza uyu munsi.
Uko yaririmbaga ize wenyine ni nako yanyuzagamo akaririmba n’izo yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda, aza gusoreza kuri Why yakoranye na Diamond iri mu zikunzwe bikomeye muri iki gihugu.
Ubwo yari ageze hagati mu gitaramo, The Ben yazamuye indirimbo ‘Neera’ ya Goodlyfe mu rwego rwo guha icyubahiro Radio witabye Imana, bizamura amarangamutima ya benshi mu bitabiriye iki gitaramo.
Muri iki gitaramo kenshi The Ben yananiwe guhisha amarangamutima ye, mu magambo ye agakunda kugaruka ku kugaragaza ko Uganda naho ari iwabo, ati “Aha ni mu rugo ha kabiri, niho navukiye, nishimiye ukuntu mwanyakiriye, urukundo rwanyu ntabwo nzarupfusha ubusa na rimwe.”
Urugendo rwa The Ben i Kampala n’igitaramo cye IGIHE yabibagejejeho ku bufatanye na sosiyete ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, Forzza Bet twabanye umunsi ku wundi.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!