Kaminuza yigamo uwatowe nka Miss Burundi 2021 yamugeneye miliyoni nk’ishimwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 Mata 2021 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko yambitswe ikamba rya Miss Burundi2021 Iteka Livia Thiana usanzwe ari umunyeshuri muri Bujumbura International University, iyi kaminuza yamugeneye ishimwe ry’amafaranga y’amarundi miliyoni imwe yo kumushimira intambwe yateye.

Uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Burundi ku wa Gatanu tariki 9 Mata 2021, ubusanzwe yahembwe imodoka, agenerwa lisansi y’umwaka wose, ubwishingizi bw’igihe cy’umwaka, igihe imodoka ye igize ikibazo izakorwa, umushahara wa buri kwezi n’itike y’indege yo gutemberera i Dubai.

Iteka Lyvia Thiana ufite imyaka 19 wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2021, ni umunyeshuri usanzwe yiga ibijyanye n’ubutegetsi no gucunga imari muri Kaminuza.

Usibye uyu mukobwa wahawe miliyoni y’amafaranga y’amarundi, Lys Esther Karikumutima wabashije kugera mu cyiciro cya nyuma cya Miss Burundi yahawe ibihumbi 500, mu gihe Alux Leria Irakoze wageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma cya Miss Burundi we yahawe ibihumbi 300.

Aba bose bahawe aya mafaranga nk’ishimwe ry’uko bitinyutse bakitabira irushanwa rya Miss Burundi, ndetse bikaba n’uburyo bwo kubatera imbaraga.

Iteka Livia Thiana yambitswe ikamba rya Miss Burundi 2021, asimbuye Nikuze Annie Bernice wabaye Miss Burundi 2017 akaba yari amaranye ikamba imyaka itatu.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2021, yagaragiwe na Muhoranamana Berry Bernice wabaye igisonga cya Mbere na Nshimirimana Saba Sabrina wabaye igisonga cya kabiri, mu gihe Dative Uwimana yegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa ‘Miss Popularity’.

Usibye ibihembo bya Miss Burundi 2021 twagarutseho, igisonga cya mbere yahembwe miliyoni ebyiri, igisonga cya kabiri ahabwa imwe n’igice naho Miss Popularity ahembwa miliyoni imwe.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Burundi yahembwe imodoka nk'igihembo gikuru
Miss Burundi2021 n'abakobwa babiri bigana muri Bujumbura International University bashimiwe na Kaminuza yabo
Buri wese muri aba bakobwa yahawe ibahasha irimo agashimwe ke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .