00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi yatangiye gukusanya amafaranga yo gushyingura inshuti ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Mutarama 2023 saa 07:34
Yasuwe :

Bagabo Adolphe wamenyekanye mu buhanzi nka Kamichi, yifashishije urubuga ’Gofundme’ mu gukusanya ibihumbi 50 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zisaga 50Frw zo gushyingura mu cyubahiro inshuti ye Ngabo Isaac witabye Imana mu mpera z’ukwezi gushize.

Mu kiganiro na IGIHE, Kamichi yavuze ko atazi neza ikintu cyishe inshuti ye, ahamya ko yari akiri umusore muto wari utangiye kuzamura impano ye mu mukino wa Basketball yakiniraga ku ishuri.

Yifashishije urubuga rwa ‘Gofundme’ Kamichi yavuze ko nibura hakenewe ibihumbi 50$ (arenga miliyoni 50Frw) kugira ngo uyu musore azaherekezwe mu cyubahiro.

Ngabo Isaac w’imyaka 24 yitabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022 aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu musore uvuka mu Rwanda ariko wari utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asize nyina ndetse na bashiki be babiri.

Kamichi avuga ko umuryango we utiteguye mu buryo bw’amikoro ku buryo byaworohera kumuherekeza mu cyubahiro ari nayo mpamvu bari gushakisha ubushobozi.

Biteganyijwe ko uyu musore azashyingurwa mu cyubahiro ku wa 14 Mutarama 2023 mu Mujyi wa Knoxville ho muri Leta ya Tennessee.

Kanda hano ubashe gushyigikira Kamichi

Ngabo Isaac w’imyaka 24 yitabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022 aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .