Kamayirese Erasme wigisha umuziki ku Nyundo yashyize hanze indirimbo nshya yise “Reba”

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Nyakanga 2020 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kamayirese Erasme wize umuziki mu Ishuri ryahoze ku Nyundo ubu riherereye i Muhanga akaba ari n’umwe mu barimu baryo yasubukuye ibya muzika ahita anasohora indirimbo nshya yise ‘Reba’.

Iyi ndirimbo nshya ya Kamayirese ivuga ku mugabo wangwa n’umugore we kubera ibibazo by’ubukene no kubura urubyaro.

Kamayirese yanyuze mu nzu ifasha abahanzi ya Top 5 Sai hagati ya 2011 kugeza mu 2013 ubwo yajyaga kwiga ku Nyundo ari nabwo yahagaritse umuziki. Akirangiza amasomo mu 2016, yahise atangira kwigisha mu ishuri yizemo kuko ari mu barangije bahagaze bwuma mu manota.

Nyuma yo kumenyera akazi gashya, Kamayirese wamenyekanye mu ndirimbo nka "Arashamaje", "Sinamurenganya" n’izindi zinyuranye, yasubukuye iby’umuziki kuri ubu akaba yamaze gusohora indirimbo ye nshya yise “Reba”.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yatekereje gukora iyi ndirimbo kubera ibintu bimwe yagiye abona bijyanye n’inkuru yaririmbyemo.

Yagize ati “Ni ubuzima busanzwe. Byavuye ku nkuru y’umugore n’umugabo baba babana byageraho bagakena umugore agashaka kumuta. Ntabwo ari inkuru mpamo 100% ariko nyine hari n’ibintu umuntu aba yarabayemo bigatuma atekereza kubiririmba.”

Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo agiye gushyira hanze album izaba iriho indirimbo 12. Uyu musore akirangiza kwiga yakoze indirimbo ‘Unbelievable’ icyakora ntiyakomeza umuziki kuko yari afite akazi ndetse n’ubushobozi atarabubona neza.

Kamayirese Erasme yize umuziki ndetse ubu ni n'umwarimu wawo mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo ribarizwa i Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .