Samusure yavuze ku mpinduka imbuga nkoranyambaga zazanye muri sinema mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 01:17
Yasuwe :
0 0

Kalisa Ernest wamenyekanye cyane muri sinema nyarwanda nka Samusure, yatangaje ko iterambere ry’inmbuga nkoranyambaga ryazamuye urwego rwa sinema mu Rwanda, agasaba abakora sinema kurushaho gutanga ibifite ireme kugira ngo abanyarwanda bakomeze kubibonamo.

Kalisa Ernest yamenyekanye muri filime zitandukanye mu Rwanda. Kuri ubu agezweho muri filime z’uruhererekane zitambuka kuri Youtube zirimo iyitwa Mahindu n’iyitwa Makuta.

Yavuze ko iterambere ry’imbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube zatumye sinema nyarwanda yongera kugira ijambo, akizera ko bikomeje gutyo mu minsi iri imbere byarushaho kuzanira iterambere ababikora.

Uretse ku bareba sinema nyarwanda, Kalisa yanavuze ko byorohereje abanyarwanda kubasha gukurikirana sinema bitabagoye.

Ati “Ubu byaroroshye kuba umuntu ayibashyikiriza aho bari, yaba uri mu biro, uri mu gikoni atetse […] biradufasha kuko iyo bayirebye cyane ntabwo uburamo ayo 500 Frw kugira ngo ejo n’ejobundi ubone uko ukora indi”

Yakomeje agira ati “Urabona ko abakinnyi nabo batangiye kwijajara. Iyo ubona abantu bahagurutse bakavuga bati reka dukore. Nk’ubu’hari filime ziri kugaragara ko bazitangiye vuba kandi ziri kurebwa, ni ikimenyetso kikwereka ko mu myaka nk’ibiri bizaba bimeze neza cyane.”

Icyakora Kalisa yavuze ko kuba sinema nyarwanda yarubuye umutwe, ari umukoro ukomeye ku bakinnyi n’abandi bagira uruhare muri sinema.

Yavuze ko bakwiriye kurushaho gukora ibintu bifite ireme kugira ngo mu minsi iri imbere abakiliya batazinuba.

Ati “Hari ukuntu umuntu atangira neza agatangirana akantu kameze neza, byagera hagati abantu bagukurikiye ukirara , ukibagirwa ko icyatumye bagukurikira ari uko wari wabahaye ibintu byiza. Iyo wiraye bagatangira kugenda, natwe tuzaba turi kwicirwa umuti.”

Kalisa kandi yakomoje kuri filime y’uruhererekane yari amaze igihe atambutsa kuri Youtube yitwa Mahindu ariko ikaba yarahagaze.

Yavuze ko yatangiye indi yitwa Makuta bikaba ngombwa ko iyo ya mbere aba ayisubitse, gusa guhera muri Nzeri uyu mwaka nayo ngo azayisubukura.

Uyu mukinnyi wabaye ikimenyabose mu bakurikira filime zo mu Rwanda yamenyekanye cyane nka Samusure mu za mbere yakinnye ariko muri iyi minsi azwi cyane nka Rulinda muri Seburikoko itambuka kuri Televiziyo Rwanda.

Ikiganiro na Samusure wasobanuye impamvu yahagaritse filime Mahindu agatangira Makuta

Reba agace ka Filime "Makuta" iherutse

Kalisa yavuze ko kuba sinema nyarwanda yarubuye umutwe, ari umukoro ukomeye ku bakinnyi n’abandi bagira uruhare muri sinema.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .