Kalimba Ignace yanditse igitabo gikubiyemo indirimbo ze nka "Nitwegere ameza" zamamaye muri Kiliziya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 05:58
Yasuwe :
0 0

Kalimba Ignace wahimbye nyinshi mu ndirimbo zikunze kwifashishwa na korali zitandukanye zo muri Kiliziya Gatolika yarangije kwandika igitabo kirimo izirenga 90.

Kalimba w’imyaka 62 avuka mu Karere ka Burera, ni we washyize wino ku rupapuro ahimba indirimbo nyinshi zifashishwa mu gitambo cya misa ndetse usanga abenshi barazifashe mu mutwe.

Benshi mu bakirisitu bazi indirimbo zirimo ’Akira Nyagasani’ iririmbwa bagiye gutura, ’Nitwegere ameza’ yifashishwa mu gihe cyo guhazwa n’izindi nyinshi zahimbwe na Kalimba.

Mu gukomeza gusigasira inganzo ye, Kalimba yarangije kwandika igitabo yise ‘Nzaririmbira Nyagasani’ kigizwe n’indirimbo 93.

Imvano y’igitekerezo cyo kwandika igitabo gikubiyemo indirimbo za Kalimba

Uko Kalimba yahimbaga indirimbo yagendaga azigisha korali yabarizwagamo, bagenzi be kenshi wasangaga bajyanye ibihangano bye ahandi bakabyigisha ariko mu buryo butaribwo.

Nyinshi mu ndirimbo ze zaramenyekanye, ariko zikagenda zitakaza umwimerere ndetse ziririmbwa mu binyuranye bitewe n’uwazigishije uba udafite amanota nyayo yazo.

Kalimba ababazwa cyane no kumva korali zitandukanye zikoresha nabi indirimbo ze ariko ngo ikimushengura kurushaho ni uko baba badafite aho bakura izanditse neza ngo bige amanota y’umwimerere.

Ibi byatumye mu myaka itandatu ishize atangira kwandika igitabo cy’indirimbo ze, kugira ngo abakirisitu bazige neza.

Aha yatanze urugero rw’indirimbo yise “Akira Nyagasani” yahimbye mu 1986. Icyo gihe ngo yayigishije korali yabarizwagamo, umwe mu bo baririmbanaga yagiye kuyigisha ahandi gusa kuko atari azi amanota neza barayihindura birangira isakaye nabi.

Agahinda aterwa no kumva baririmba nabi indirimbo ze, niko kashibutsemo imbaraga zo kwandika igitabo zikubiyemo.

Nyuma y’imyaka irenga itandatu acyandika, yagishyikirije Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika kugira ngo bacyemeze.

Binyuze muri Komisiyo ishinzwe Liturujiya, baragikosoye bamuha uburenganzira bwo kugicapisha akagisangiza abandi bakirisitu.

Umushinga wo gucapa igitabo awukomatanya no gukora indirimbo muri studio

Kalimba Ignace wahimbye nyinshi mu ndirimbo zifashishwa muri Kiliziya Gatolika, avuga ko nyuma yuko igitabo cye cyemewe n’ubuyobozi bwa Kiliziya, agiye gukusanya ubushobozi bwo kugicapisha kugira ngo abone uko agisakaza mu gihugu.

Uyu mubyeyi uretse gucapisha iki gitabo yavuze kandi ari gukusanya ubushobozi bwo gukomeza gukora izi ndirimbo muri studio mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Kugeza ubu Kalimba amaze gukora indirimbo zirindwi muri studio, zimwe yari yatangiye kuzisohora gusa yabaye abihagaritse kugira ngo abanze azifatire amashusho.

Yifuza ko indirimbo 93 yanditse zose yazikora muri studio nubwo ubushobozi bukimugoye kandi ari ibintu bisaba amafaranga menshi.

Kalimba ahamya ko kwandika iki gitabo no gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ariyo nzira rukumbi yo gusigasira ibihangano bye no kubyigisha benshi.

Yongeraho kandi ko bizamufasha gukosora ababikoresha nabi bitewe nuko babyigishijwe nabi n’abandi bantu batazi uko yanditse indirimbo ze.

Mu 1985 nibwo Kalimba yatangiye kuririmba

Kalimba Ignace ufite imyaka hafi 62, yavukiye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera, Umurenge wa Bungwe, Akagari ka Tumba, muri Paruwasi Bungwe, Diyosezi ya Byumba ari naho atuye kugeza ubu.

Mu 1985 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere kugeza ubu aracyari umuhanzi wihebeye guhimba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Urukundo rw’umuziki, Kalimba avuga ko yarukomoye ku mubyeyi we wari umukirisitu ndetse akaba n’umuririmbyi muri korali.

Mu kubara inkuru ku rugendo rwe, avuga ko Padiri Hitimana Yozefu ariwe wamwigishije amanota ufashije no kuyasoma.

Yagize ati "Nta masomo yihariye y’umuziki nize kuko nakurikiye ubuganga. Nyakwigendera Padiri Hitimana Yozefu ni we wanyigishije umuziki. Ndamushimira rwose yaramfashije, ni we wanyigishije kwandika no gusoma amanota.’’

Benshi bazi indirimbo ze birabagora kwemera ko atari umusaseridoti

Gukurira mu biganza bya Padiri Hitimana byatumye impano ya Kalimba yo kuririmba ayiganisha mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko uwa Kiliziya Gatolika.

Kalimba yaje kwisanga muri korali akiri muto, avuga ko yanabayeho umuhereza muri kiliziya Gatolika ubwo yari umwana.

Nubwo avuga ko ariwe wahimbye izi ndirimbo, benshi mu bakirisitu bazizi bajya bibeshya ko zahimbwe n’umupadiri.

Yakomeje ati ”Hari na radiyo nigeze kumva bavuga ngo izi ndirimbo zahimbwe na Padiri Kalimba Ignace ndumirwa. Sinigeze niga n’iseminari, ndi umulayiki ariko winjiye neza mu kuririmbira Imana. Hari n’igihe mpura n’umuntu akansuhuza ati uraho padiri.”

Kalimba kugeza ubu ni umubyeyi ufite umuryango w’abana barindwi, barimo uwa kabiri witwa Walter Ukurikiyimfura, wahisemo kugana inzira y’Ubusaseridoti nubwo abukomatanya n’ubuhanzi. Uyu muhungu wa Kalimba ni Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rushashi muri Diyosezi ya Byumba.

Ikiganiro na Kalimba Ignace wahimbye nyinshi mu ndirimbo zifashishwa muri Kiliziya

Umva indirimbo "Nitwegere ameza" imwe mu zizwi cyane

Kalimba Ignace yahimbye nyinshi mu ndirimbo zifashishwa muri Kiliziya Gatolika
Kalimba yarangije kwandika igitabo kirimo indirimbo 93 ziganjemo iz7
Kiliziya Gatolika yahaye uburenganzira Kalimba bwo gusohora igitabo cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .