Volume ya mbere ya Pastor P igizwe n’indirimbo icumi yakoranye n’abahanzi ndetse n’amatorero yo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Ni indirimbo zirimo iyo yakoranye n’Abasaamyi ba Nkombo mu Karere ka Rusizi, Abarashi bo mu Karere ka Kirehe, Kaniga troupe bo mu Karere ka Gicumbi, Twizerane b’i Rubavu n’Abakundamuco b’i Kirehe.
Yanakoranye n’abandi barimo Indatwa n’Abarerwa bo mu Karere ka Kamonyi, Sophie Nzayisenga, Ababeramuco b’i Nyanza, Nina Gakwisi wo mu Bigogwe na Kabatsi Félicien wo mu Karere ka Musanze.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Pastor P yavuze ko yishimiye kuba abashije kurangiza uyu mushinga cyane ko wamutwaye umwanya munini n’imbaraga zidasanzwe.
Ati “Ni umushinga umaze igihe mu byukuri, ibaze igihe namaze nzenguruka mu turere ubona nanyuzemo. Byansabaga kujya aho abo twakoranye bitoreza kugira ngo tubashe gukora neza kandi hari n’aho byansabaga kujya nkamarayo iminsi.”
Ikindi cyashimishije Pastor P ni uko izi ndirimbo zirimo izizaba zikoze mu ndimi zo mu turere yakoreyemo ubusanzwe zidakunze gukoreshwa nk’ab’i Rusizi ku nkombo bakoresha ‘Amahavu’, ab’i Gicumbi mu Kaniga bakoresha ‘Urukiga’ n’Abarashi b’i Kirehe bakoresha ‘Ikirashi’.
Aba mbere bazumva indirimbo zigize iyi ’Volume’ ku wa 6 Gashyantare 2025 muri ’Institut Français du Rwanda’ aho kwinjira bizaba ari 5000Frw.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!