Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri, yise “Ibanga”. Yavuze ko nyuma yo kwinjira mu muziki mu mwaka ushize yahise afata umanzuro wo gutangira gushyira hanze album mu minsi ya vuba.
Yavuze ko iyi album ye nshya atarayibonera izina riko ateganya ko izajya hanze vuba. Ati “Ni album igizwe n’indirimbo umunani. Imirimo yose ijyanye no kuyitunganya igeze kure, mu minsi ya vuba nzayishyira hanze. Hariho indirimbo nziza kandi ubutumwa nahawe ni ubwo guhumuriza abantu ni nayo mpanvu album igizwe nindirimbo zihumuriza abantu.”
Uyu mugabo yinjiye mu muziki umwaka ushize ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Nimukomere”. Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yafashwe mu buryo bw Live Recording.
Eric Byiringiro wamamaye nka Kadodo yari ishyiga ry’inyuma muri Healing Worship Team, gusa ubu asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we.
Uyu mugabo yavutse mu 1996, avukira muri RDC. Yarushize mu 2022 na Nsekonziza Laurienne. Yatangiye kuririmba ku giti cye igihe yavuye mu Rwanda atakiri kumwe na Healing Worship Team ubu isigaye Healing Ministry.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!