Uyu muraperi yongerewemo mu gihe ari no mu bari batekerejweho mbere, icyakora bihurirana n’uko amatariki cyari kubera atari kuba ari mu gihugu.
Iki gitaramo cyagoombaga kubera kuri Canal Olympia ku wa 27 Ukuboza 2024, cyaje gusubikwa bitunguranye bitewe n’imvura yaguye yarimo umuyaga mwinshi winjiye mu byuma bituma abagiteguye bafata icyemezo cyo kugisubika.
Nyuma y’isubikwa ry’iki gitaramo byaje kwanzurwa ko kizasubukurwa ku wa 10 Mutarama 2025, noneho kigashyirwa muri Camp Kigali ahasanzwe hasakaye mu rwego rwo kwirinda ko imvura yakongera kukirogoya.
Bitewe nuko ku nshuro ya mbere cyari cyahuriranye n’izindi gahunda za K8 Kavuyo, kuri iyi nshuro akaba ahari, yamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa Ma Africa iri kugitegura kuzacyitabira.
K8 Kavuyo yinjiye ku rutonde rw’abaraperi bazasusurutsa abakunzi b’injyana ya Hip Hop yiyongera ku barimo Diplomate, P Fla, Riderman, Bull Dogg, Fireman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap, Green P na Logan Joe.
Ni igitaramo kugeza ubu kwinjira amatike ari kugura ibihumbi 3Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 7Frw muri VIP n’ibihumbi 15Fr muri VVIP.
Ni mu gihe ariko abazayagurira ku muryango bo bazaba bayagura ibihumbi 5Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw muri VIP n’ibihumbi 20Frw muri VVIP.
K8 Kavuyo wamaze kwiyongera muri iki gitaramo yakunzwe mu ndirimbo nka Alhamdulilah,Afande,Hood inyumve, Gasopo,Asa na bike, Ijambo nyamukuru yakoranye na The Ben n’izindi nyinshi zirimo Ndi uw’i Kigali yakoranye na The Ben na Meddy.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!