Injyana irimo umuvugizi wa Polisi mu bukangurambaga bwa #Gumamurugo ikomeje guca ibintu kuri internet

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Mata 2020 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Ubukangurambaga bwa Guma mu Rugo bukomeje kwitabirwa n’abanyarwanda b’ingeri zose nyuma y’injyana yakozwe ikifashishwamo ijwi ry’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Twitter, WhatsApp, Instagram n’ahandi intero ni ukwifata amajwi n’amashusho mu njyana ya Hip Hop, batanga ubutumwa bugamije gukangurira abaturarwanda kuguma mu rugo birinda icyorezo cya Coronavirus.

Injyana y’ubu bukangurambaga yatanzwe na Dany Beats usanzwe amenyerewe mu gukora indirimbo. Yifashishije amajwi ya CP Kabera ubwo yari mu kiganiro kuri radiyo asaba abanyarwanda kuguma mu rugo nkuko biri mu mabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Iyo njyana yashituye benshi mu rubyiruko bari mu rugo muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus, maze batangira kwifata amashusho mu ngo zabo batanga ubutumwa bwa Guma mu Rugo, bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Umuraperi William Muhire uzwi nka K8 Kavuyo, ni umwe mu bahise binjira muri ubwo bukangurambaga akoresheje injyana ya Dany Beats.

Muri iyi ndirimbo ya K8 Kavuyo yumvikana atanga ubutumwa bwo gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus aho agira ati “Guma mu rugo dufatanye nk’umuryango kwirinda iki cyorezo. Nk’uko afande abivuga gahunda ni ukuguma home. Guma mu rugo wishyira ubuzima bw’abandi mu kaga uhereye ku bwawe, guma mu rugo niyo mabwiriza wirinde ingendo zitari ngombwa. Guma mu rugo ufunge igipangu nibiba ngombwa ko ugenda ntiwibagirwe agapfukamunwa.”

Si K8 Kavuyo gusa watije imbaraga ubu bukangurambaga kuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abahanzi banyuranye biganjemo abakizamuka bakomeje kuririmbira mu njyana yatanzwe na Dany Beats batanga ubutumwa bwa gahunda ya Guma mu rugo.

Dany Beats aherutse kubwira IGIHE ko iyi njyana yayikoze ashaka ikintu cyafasha abantu mu gihe bari mu ngo, ariko atinya kuyisohora kuko yabonaga ibihe byo kuguma mu ngo biri hafi kurangira.

Dany asaba urubyiruko n’abandi bari mu ngo ko bayifashisha, nabo bakaririmba ku buryo biba n’uburyo bwo kuvumbura impano nshya ari nako ubutumwa busakara henshi.

Ibintu nk’ibi byagiye bikorwa no mu bindi bihugu muri iyi minsi. Urugero rwa hafi ni urwa DJ Snake wo mu Bufaransa na DJ IMarkkeyz wo muri Amerika bafashe ijwi ry’umuraperi Cardi B avuga kuri Coronavirus barikoramo indirimbo zakunzwe ku Isi.

Nko kuri Youtube, iy’amasegonda 58 yakozwe na DJ Snake imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni icyenda, naho iya DJ IMarkkeyz imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri. Yo yafashe umwanya wa mbere kuri iTunes mu bihugu bitandukanye igera no kuwa 15 muri Amerika mu ndirimbo zikunzwe.

Umva hano uko K8 Kavuyo yinjiye muri ubu bukangurambaga

N’abandi benshi bitabiriye ubu bukangurambaga

K8 Kavuyo yinjiye mu bukangurambaga bwa #Gumamurugo bwifashishijwemo ijwi ry’umuvugizi wa Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .