00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

K8 Kavuyo yatangiye gusohora indirimbo aherutse gukorera mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Ukuboza 2021 saa 03:51
Yasuwe :

Nyuma yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo mu muziki, yatangiye gusohora indirimbo yakoreye i Kigali ahereye ku yitwa ‘Njonogo’.

Ni indirimbo uyu muhanzi yakoranye na Producer Element mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Eazy Cuts uzwi cyane mu itsinda rikora amashusho y’indirimbo rya Big Team.

Iyi ndirimbo nshya ya K8 Kavuyo igaragaramo umukobwa ufite izina mu myidagaduro y’u Rwanda, Umukundwa Clémence uzwi nka Cadette, uyu akaba yaritabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

‘Njonogo’ ni imwe mu ndirimbo K8 Kavuyo yavuye mu Rwanda akoze, muri izi hakaba harimo na ‘Kola’ ya The Ben basubiranyemo.

Uyu muraperi wari umaze hafi imyaka itanu adasohora indirimbo, yari amaze iminsi ateguza abakunzi b’umuziki we inshya zirimo n’iyi yamaze gushyira hanze.

Uretse indirimbo, ubwo yari mu Rwanda mu minsi yashize kandi havuzwe amakuru y’uko uyu muraperi yaba yari ari gushaka ubutaka bwo kugura.

K8 usanzwe abarizwa muri Amerika, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Acapella’, ’Ndaguprefera’, ’Alhamdulilah’ n’izindi.

K8 Kavuyo yatangiye gusohora indirimbo amaze iminsi akoreye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .