00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jux na Huddah bari mu rukundo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2022 saa 10:33
Yasuwe :

Ku bakurikiranira hafi imyidagaduro muri Afurika y’Iburasirazuba, imwe mu nkuru zigenzweho ni iy’urukundo rumaze iminsi ruca amarenga hagati ya Juma Jux uri mu bahanzi bakunzwe muri Tanzania na Huddah Monroe, umukobwa ukomoka muri Kenya uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga.

Hatangiye kunugwanugwa urukundo hagati y’aba bombi ubwo Huddah yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ya Jux iherutse kujya hanze, yitwa ’Simuachi’’

Muri iyi ndirimbo hari aho Jux na Huddah bagaragara basomana umunwa ku wundi, akaba ari nabyo byatumye benshi batangira gukeka ko baba bari mu rukundo ariko bombi bakomeza kubihakana.

Aya makuru kandi yaje kurushaho gucicikana mu mpera z’iki cyumweru ubwo Jux yajyaga kwakira ku Kibuga cy’indege uyu mukobwa, bakongera kugaragara basomana.

Ubu Huddah ari kugirira uruzinduko muri Tanzania ndetse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu yagaragaye ari kumwe na Jux mu birori uyu musore yateguye yise ’Friend zone’.

Ku kibuga cy’indege, itangazamakuru ryabajije Huddah iby’uyu mubano we na Jux.
Umunyamakuru yagize ati "wowe na Jux muri iyi minsi mukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga musomana, umubano wanyu umeze gute?"

Huddah mu kumusubiza yabaye nk’ubica ku ruhande, ati "Mureke tuzabivugeho ikindi gihe. Nonese inshuti ntizishobora gusomana? Ntushobora gusoma umwana wawe ku itama?"

Umunyamakuru akomeje guhatiriza, Huddah yagize ati "Muzabyibonera. Ese ntimubona imbaraga ziri hagati yacu?"

Umunyamakuru amubajije niba abona we na Jux bajyanye, Huddah yagize ati "yego cyane".

Aha ku kibuga cy’indege, Huddah na Jux nabwo bagaragaye basomana.

Nubwo Jux na Huddah baterura ngo bavuge ko bari mu rukundo, amakuru aturuka muri Tanzania avuga ko kuva uyu mukobwa yagera muri iki gihugu ari kuba kwa Jux ndetse hari amashusho bombi bashyize hanze yongera gukurura impaka.

Muri ayo mashusho Huddah yumvikana avuga ko adashaka kujya muri ibi birori Jux yateguye, ko ahubwo ashaka ko bombi baba bari kumwe muri ibi birori.

Jux yabajije Huddah niba yiteguye kujya muri ibi birori undi mu kumusubiza agira ati "Ntabwo mbizi neza, ndashaka kuba ndi kumwe nawe mu buriri."

Muri aya mashusho Jux na Huddah bagaragaraga basomana buri kanya, nubwo bo bakomeje guhamya ko ari iby’ubucuti busanzwe.

Kuva Jux yatandukana na Vanessa Mdee, yakundanye na Nayika Thongom ariko na we baza gutandukana. kuva icyo gihe ntarongera kwererura ngo avuge umukobwa baba bari kumwe mu rukundo.

Ku ruhande rwa Huddah, we ntiyigeze akunda kugaragaza umusore bakundana, gusa byigeze kuvugwa ko yaba yaragiranye na Diamond ibihe byiza, ndetse bikaba aribyo byabaye intandaro y’uko uyu mukobwa uyu munsi adacana uwaka na Zari wabyaranye abana babiri n’uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika.

Huddah uri muri Tanzania amakuru avuga ko ari kubana na Jux mu nzu imwe
Kuva Huddah yagaragara asomana na Jux benshi bakomeje gukeka ko baba bari mu rukundo
Huddah na Jux bafatanye agatoki ku kandi, gusa bo bakomeje kuvuga ko ari inshuti bisanzwe
Huddah na Jux barebana akana ko mu jisho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .