00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Justin Bieber n’umugore we mu muryango usohoka muri Hollywood

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 14 March 2025 saa 11:52
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare, Justin Bieber n’umugore we w’umunyamideli, Hailey Bieber barashaka kujya gutura mu Burayi bagahunga ubuzima bwa biracitse babayemo muri Hollywood.

Urugo rwa Justin na Hailey Bieber rumaze iminsi ruvugwaho byinshi birimo no kuba atabanye neza n’umugore, ibyo gushaka gatanya n’ibindi.

Uyu muryango w’ibyamamare wamaze gufata umwanzuro wo gutera umugongo ubuzima bw’ibyamamare muri Amerika bakajya kugura inzu i Burayi.

Umuntu uri gushakira inzu uyu muryango yabwiye The Sun ku wa 13 Werurwe 2025, ko aba bombi bamusabye ko yashaka inzu vuba kuko bifuza kubaho ubuzima busanzwe butandukanye no kwirwa bahanzwe ijisho.

Yavuze ko Hailey Bieber yamubwiye ko barambiwe kuba mu buzima bwa Hollywood aho bahora imbere y’amaso y’abafana n’itangazamakuru.

Ati “Barashaka kubaho ahantu hatuje, batazajya bahura na camera buri kanya.”

Bivugwa ko uyu muryango washatse guhunga ubuzima bwo muri Amerika ngo bashobore kurera neza umwana baherurse kubyara bise Jack Blue.

Ni mu gihe Bieber n’umugore we bari baherutse gukora ibirori byo gusezerana bundi bushya nyuma y’ibibazo byendaga kubatandukanya, bagahitamo guhana iserano rishya.

Justin Bieber n'umugore we batangiye gushaka inzu i Burayi ngo bahunge ubuzima bwo muri Amerika
Bari bamaze iminsi mike bakoze ibirori byo gusezerana bundi bushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .