Yavuze ko afite ibimenyetso by’indwara ya ‘Ramsay Hunt’ aho uyirwaye ashobora kugira uburibwe mu matwi, ku isura cyangwa akaba yagira uburibwe ku munwa.
Uyu muhanzi w’injyana ya pop w’imyaka 28, yari aherutse gutangaza ko ahagaritse ibitaramo bye bya ‘Justice World Tour’ aho igitaramo cye cya mbere cyari giteganyijwe kubera i Toronto muri Canada.
Iyi ndwara Justin Bieber arwaye yibasira amatwi ikaba yatuma igice cy’isura cyangwa isura yose igira paralysie ishobora kandi gutuma uyirwaye ahura n’ikibazo cyo kutumva.
Mu mashusho Bieber, yabisobanuye agira ati “Nk’uko mubibona iri jisho ntirihumbya, sinshobora kumwenyura ku ruhande rumwe, iri zuru naryo ntiribasha kunyeganyega”.
Yakomeje agira ati “Uru ruhande rwose rwabaye paralysie, ku bantu bose bababajwe no gusubikwa kw’ibikorwa byanjye murabona ko ntabasha kubikora ibi birakomeye nk’uko mubibona”.
Yavuze ko ari gukora uko ashoboye ngo yizere neza ko yakize maze akore icyo avuga ko yahamagariwe ariko ntiyatangaje igihe ashobora gukirira iyi ndwara.
Ubu ni inshuro ya gatatu Bieber asubitse ibitaramo bye aho inshuro ebyiri za mbere yagiye abisubika kubera icyorezo cya Covid-19.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!