00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juno Kizigenza yinjiye mu bufatanye na Kina Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2022 saa 06:47
Yasuwe :

Umuhanzi Juno Kizigenza uri mu bagezweho mu Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Umushinga Kina Rwanda, ugamije guteza imbere kwiga kw’abana binyuze mu mikino, aho agiye kwifashishwa mu bukangurambaga buzenguruka igihugu.

Juno Kizigenza aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Aye’ aho aba akangurira abana gukina ndetse hari aho aririmba amagambo amenyerewe gukoreshwa n’abana mu mikino nka ‘gukina saye, nyashya ya baba, papa ni umuvumvu na mama ni Suzana’.

Ni indirimbo yatekereje akayikora atabanje kubisabwa n’ubuyobozi bw’Umushinga Kina Rwanda. Avuga ko yayikoze kugira ngo atange umusanzu we ku bikorwa byawo.

Imaze kujya hanze, ubuyobozi bwa Kina Rwanda bwaramwegereye, buganira na we ndetse bemeranya imikoranire ishingiye ku kumwifashisha mu bukangurambaga.

Iyi mikoranire yatangajwe ku mugaragaro ku wa 5 Nyakanga 2022, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi wa Kina Rwanda, Malik Shaffy Lizinde na Juno Kizigenza.

Malik Shaffy yavuze ko bumvise indirimbo ya Juno yabafasha mu bukangurambaga noneho bikanajyana n’uko ari umuhanzi ufite abafana benshi.

Ati “Twumvise indirimbo, twumva irimo ubutumwa dukeneye bijyanye n’ibikorwa dukora n’uburyo tubikoramo twifashishije ubukangurambaga. Twumvise rero byaba byiza iyi ndirimbo twayikoresha mu gutanga amakuru atandukanye, na we aratwemerera.”

Indirimbo ‘Aye’ ikozwe mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho azafatwa binyuze muri ubu bufatanye na Kina Rwanda. Ni ukuvuga ko video izaba irimo ubutumwa bukangurira abana gukina ariko mu buryo bw’amashusho.

Juno Kizigenza yasobanuye ko yashimishijwe n’intego ya Kina Rwanda yumva ashobora kugira uruhare mu guteza imbere imyigire yifashishisha imikino.

Ati “Nsanzwe ndi inshuti y’abana, nanjye nzi uko imikino yagiye imfasha mu mikurire n’ubuzima bwanjye busanzwe. Rero nanjye nashatse kugira ngo ntange umusanzu kuri abo bana basigaye hasi na bo babashe kwiga binyuze mu gukina.”

Ibyo wamenya kuri Kina Rwanda

Kina Rwanda ni umuryango Nyarwanda ukorera no mu bindi bihugu, wemera ko gukina ari umusemburo w’iterambere ry’ubukungu n’imibanire mu bantu.

Ni umushinga watangijwe ubwo Covid-19 yari ikomeje gutuma abantu baguma mu ngo zabo. Nyuma hajemo abaterankunga batandukanye, ugenda waguka.

Ubuyobozi bwawo bukoresha abantu bazwi barimo abanyamakuru n’abakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bakifata amashusho barimo gukina n’abana babo, noneho ayo mafoto agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abandi bantu babone ibyiza byabyo nabo babikore.

Malik Shaffy Lizinde avuga ko guha abana amahirwe yo gukinira mu rugo, ku ishuri no mu byanya rusange, bituma kubafasha kugera ku nzozi zabo binyuze mu kunguka ubumenyi babinyujije mu mikino.

Ati “Gukina buriya ntabwo ari ugukina gusa habamo ibintu byinshi n’imikino y’abana burya iba itandukanye, hari umukino ufasha umwana kuba yakunda bagenzi be, hari ufasha umwana kuba yamenya ngo yifitemo izihe mpano n’indi mikino ifasha abana kuba bakomera n’indi itandukanye.”

Mu gihe gito Umushinga wa Kina Rwanda umaze hari abantu benshi wagezeho aho ababyeyi batandukanye bagenda bahindura imyumvire bagafatanya n’abana kubigisha gukina.

Umuyobozi wa Kina Rwanda, Malik Shaffy Lizinde na Juno Kizigenza bemeranyije imikoranire mu bukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi gufasha abana babo gukina
Umuyobozi wa Kina Rwanda, Malik Shaffy Lizinde, yashimye Juno Kizigenza wemeye gufatanya na bo mu gutanga umusanzu mu mibereho myiza y'abana b'u Rwanda
Juno Kizigenza yashimangiye ko ari inshuti y'abana ndetse akunda gukina na bo
Malik Shaffy Lizinde avuga ko guha abana amahirwe yo gukina bifasha ababyeyi kumenya impano zibarimo ariko bikanafasha mu mikurire myiza yabo
Abakozi ba Kina Rwanda na Juno Kizigenza bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Umuyobozi wa Kina Rwanda, Malik Shaffy Lizinde na Juno Kizigenza bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo kwemeranya ubufatanye mu guteza imbere imikino yigisha abana
Juno Kizigenza yafashe ifoto y'urwibutso n'abakozi ba Kina Rwanda

Umva indirimbo Juno Kizigenza yise "Aye" yahimbiye abana

Amafoto: Rwema Derrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .