Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yabajijwe ibibazo bitandukanye ku rugendo rw’umuziki we, ubuzima bwe bwite n’ibindi bijyanye n’uruganda rwa muzika nyarwanda.
Aha ni na ho yabajijwe uko umubano we na Kate Bashabe uhagaze, cyane ko ku mbuga nkoranyambaga mu minsi yashize abantu batandukanye babyibajijeho bamwe bagakeka ko baba bakundana.
Juno yavuze ko nk’icyamamare kenshi buri kantu kose kabaye, abantu bagerageza kukavanamo inkuru, icyakora agaragaza ko ari ubuzima bamenyereye.
Ati “Ibitekerezo nabonye bikantungura n’iby’abavugaga ngo muraberanye. Ariko nyine nk’uko turi ibyamamare ntabwo byabura kubivugaho muri ubwo buryo, ari na yo mpamvu umuntu aba yaje hano akabivugaho.”
Yakomeje avuga ko Kate Bashabe ari inshuti ye isanzwe ndetse akaba ajya amwifashisha iyo agiye gushyira hanze indirimbo akamwumvisha uko imeze kugira ngo yumve icyo yayivugaho.
Ati “Turaziranye. Twamenyanye mu 2022. Dusanzwe dukorana mu bikorwa by’ubugiraneza cyane cyane mu minsi mikuru. Ni inshuti yanjye tujya dusangira. Nkunda kumvisha inshuti zanjye indirimbo zitarasohoka, rero yumvise ‘Shenge’ arayikunda dukorana amashusho yo kuyamamaza.”
Juno yavuze ibi kandi mu gihe na Kate Bashabe, aheruka kuvuga ko uyu musore amufata nka musaza we muto.
Juno Kizigenza yabajijwe n’iby’umubano we na Bruce Melodie, na cyane ko biherutse kuvugwa ko batabanye neza nyamara yaramufashije.
Ati “Njye na Bruce tubanye neza. Kuva nanava mu bahanzi yafashaga mu Igitangaza Music ntabwo twigeze dutandukana mu mahane. Twaratandukanye buri wese aca inzira ye ubu turahamagarana ndetse tugasangira.”
Uyu musore yagaragaje ko impamvu atagaragaye mu gitaramo Bruce Melodie yakoze mu mwaka ushize cyo kumvisha abantu album ye ‘Colorful Generation’, na we yari afite akandi kazi.
Ati “Impamvu ntarashyira ku mbuga nkoranyambaga album ye ni uko ntararangiza kuyumva gusa ubu nakunze indirimbo kuri yo yitwa ‘Maruana’. N’impamvu ntagiye mu gitaramo cyo kumvisha abakunzi be album ye ni uko nari mfite akandi kazi.”
Juno Kizenga aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Shenge’ ndetse anateguza igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze yinjiye mu muziki. Ni igitaramo kizaba ku wa 13 Gicurasi 2025.
Kurikira ikiganiro IGIHE yagiranye na Juno Kizigenza



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!