Juno Kizigenza yatangaje ko agiye gusezera icyiciro cy’abahanzi bakizamuka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gushyikirizwa igihembo cy’umuhanzi mushya mu bihembo bya Isango na Muzika, Juno Kizigenza yatangaje ko iki gihembo ahawe ari impamyabushobozi imufashije gusezera mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka.

Amaze gushyikirizwa igihembo cye, mu kiganiro na IGIHE, Juno Kizigenza yagize ati” Niba ntwaye igihembo cy’umuhanzi mushya mwiza, ubwo mwumve ko intumbero yanjye ari uko umwaka utaha nzaba ndi umuhanzi mwiza.”

Uyu musore udatinya guhamya ko yakuze atekereza kuba umukinnyi wa ruhago ukomeye, avuga ko yisanze inganzo ye mu muziki yaganje impano yo gukina.

Juno Kizigenza ati “Kuririmba byari inzozi zanjye kuva nkiri umwana, numvaga ko nzagira imyaka 23 nkina mu ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, gusa numva nubundi nzayigira ndi mu beza mu muziki w’u Rwanda.”

Muri Gisurasi 2020 nibwo Juno Kizigenza yinjiye mu muziki afashijwe na Bruce Melodie wamushyize ku rutonde rw’abo afasha.

Gukorana na Bruce Melodie, Juno Kizigenza ahamya ko atabona icyo abinganya kuko amwigiraho byinshi.

Ati “Nta kintu cyiza nko gukorana n’umuhanzi wa mbere mu gihugu. Turirirwana, turagendana urumva ko mba ndi kumwigiraho ibintu byinshi.”

Juno Kizigenza yinjiye mu muziki yifashishije indirimbo ye yise ‘Mpa formula’, icyakora nubwo yakunzwe ntabwo we yari abyiteze kuko yumvaga ko itazakirwa neza.

Ku bw’amahirwe iyi ndirimbo yahise yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki ndetse ituma amenyekana cyane. Nyuma yayo yakoze izindi zirimo iyitwa Solid na Nightmare amaze ibyumweru bibiri asohoye.

Mu gihe kitarenze amezi atandatu amaze mu muziki, Juno Kizigenza [Mubyara wa Mr Kagame] yamaze kwegukana igihembo cya mbere.

Juno Kizigenza ubwo yajyaga gufata igihembo cy'umuhanzi mushya mu Isango na Muzika Awards
Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Juno Kizigenza yatangaje ko asezeye icyiciro cy'abahanzi bakizamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .