Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Juno Kizigenza yavuze ko ayo makuru nawe yayabonye ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Nta bukwe reka reka, icyabaye ni uko nanjye nabibonye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ariko ntabwo ari byo. Uretse kuba dukorana, nta kindi kiri inyuma.”
Ibi kandi byashimangiwe n’umujyanama w’uyu muhanzi, Nando Bernard, wavuze ko uretse kuba aba bahanzi basanzwe bakorana muri ‘Huha Redords,’ nta by’urukundo bihari na mbere y’uko byitwa ubukwe.
Juno yari aherutse kubwira RBA ko nta mukunzi afite, icyakora akaba ari kumushaka.
France Mpundu udakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo, ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu ndirimbo nka ‘Nzagutegereza’ ari nayo ya mbere yakoze kuva yinjiye muri ‘Huha records’ ya Juno Kizigenza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!