Ibi yaba Juno Kizigenza na Miss Muyango, babigarutseho mu mashusho yashyizwe hanze n’abari gutegura iki gitaramo, aho bumvikanye basaba abatuye i Burayi n’i Bruxelles by’umwihariko kuzitabira ku bwinshi.
Nubwo Juno Kizigenza atashyizwe ku rutonde rw’abazaririmba muri iki gitaramo, amakuru ahari ni uko byitezwe ko azacyitabira akaba yanaramutsa abakunzi b’umuziki bazaba bahari.
Miss Muyango uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, we azifatanya na Bwiza mu rwego rwo kumushyigikira.
Aba baziyongera kuri Ami Pro, umunyamakuru w’i Burundi nawe byemejwe ko azitabira iki gitaramo, Ally Soudy waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Lucky Nzeyimana bazafatanya kukiyobora.
Hari kandi The Ben uzataramira abakunzi b’umuziki we bazaba bakoraniye muri iki gitaramo.
Iki gitaramo kizaba ku wa 8 Werurwe 2025.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Werurwe 2025 nibwo The Ben na Bwiza bageze mu Bubiligi aho bagiye gukomereza imyiteguro y’igitaramo cyabo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!