Ni amakuru IGIHE yahamirijwe na Nando Bernard ureberera inyungu za Juno Kizigenza.
Ibi Nando yabigarutseho nyuma y’uko bashyize hanze indirimbo ‘Shenge’ ya Juno Kizigenza.
Nando yavuze ko iyi ndirimbo ibimburiye izindi uyu muhanzi ateganya gusohora nyuma y’igihe kinini, kuko izari zimaze igihe zisohoka ari izo yahuriragamo n’abandi bahanzi.
Ati “Umwaka ushize twari twawuhariye abakunzi ba Juno Kizigenza kumva album ya mbere ye, nyinshi mu ndirimbo zasohotse ni izo twakoranye n’abandi bahanzi bitandukanye n’uyu dutangiye kuko twiteguye guha abakunzi bacu inshya nyinshi.”
Gusohora indirimbo nshya nyinshi biri mu murongo wo guherekeza Juno Kizigenza kugeza ku wa 13 Gicurasi 2025 ubwo azaba yizihiza imyaka itanu amaze mu muziki.
Ku rundi ruhande mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki, Juno Kizigenza n’itsinda ry’abamufasha batangiye imyiteguro y’ibitaramo birimo ikizabera i Kigali nubwo nta makuru menshi barabitangazaho.
Ku wa 13 Gicurasi 2020, ni bwo Juno Kizigenza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo yise ‘Mpa formula’ yanahise ikundwa bikomeye bimuha icyizere cy’ahazaza heza mu muziki.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!