Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 16 Gicurasi 2025 kuri Institut Français du Rwanda’.
Iki gitaramo kizarangwa no kuganira ku rugendo rw’uyu muhanzi watangiye umuziki mu 2020, ari nako anyuzamo akaririmba mu buryo bwa ‘Live’ zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe.
Mu kiganiro na Nando Bernard ureberera inyungu z’uyu muhanzi, yavuze ko iki gitaramo ari ikibanziriza ikinini bateganya gukora cyo kwizihiza iyi myaka noneho bari kumwe n’abakunzi b’uyu muhanzi bose.
Ati “Nibyo hariya murabizi ntabwo hajya abantu benshi, haba hari abantu bake cyane. Turi kugerageza kureba uko mu minsi iri imbere twakora igitaramo kinini cyazahuza abakunzi ba Juno Kizigenza bose.”
Ku wa 13 Gicurasi 2020, ni bwo Juno Kizigenza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo yise ‘Mpa formula’ yanahise ikundwa bikomeye, bimuha icyizere cy’ahazaza heza mu muziki.
Nyuma yakoze izindi ndirimbo zirimo Igitangaza, Jaja, Biranze, Shenge, Urankunda n’izindi nyinshi zatumye izina rye rirushaho gutumbagira mu mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!