Junior Multisystem yasohoye indirimbo yakoze nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye yamuciye ukuboko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Karamuka Jean Luc wamamaye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Junior Multisystem, yasohoye indirimbo yakoranye na Sedy yibanda ku ishimwe rye ku Mana yamurokoye mu mpanuka yamuciye akaboko.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 saa yine z’ijoro nibwo imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 yagonze Junior. Uyu umusore yakomeretse mu buryo bukomeye ndetse ukuboko kw’ibumoso kurangirika, nyuma y’iminsi mike abaganga banzura ko bagomba kuguca.

Nyuma y’ukwezi kurenga ari mu bitaro uyu mugabo yarasezerewe ariko ukubuko kwe kwaracitse, bituma akora indirimbo yise ” You Make Me Higher “.

Ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira Imana yakoze akazi gakomeye ikamurinda muri icyo gihe cyane ko yashoboraga no kuhasiga ubuzima.

Iyi ndirimbo Junior Multisystem yayikoze afatanyije na Sedy, umuhanzi w’umunyarwanda ariko utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa ubarizwa muri ’The Management’ ya Uncle Austin ifasha abahanzi.

Uncle Austin wagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, yabwiye IGIHE ko ikubiyemo ubuhamya bukomeye bwa Junior Multisystem ndetse irimo ishimwe rye ku Mana.

Ati ”Benshi turibuka inkuru ya Junior Multisystem ubwo yakoraga impanuka agonzwe n’imodoka akaba ari nabyo byamuviriyemo kubura ukuboko kwe kw’ibumoso. Ubwo yari mubitaro, inshuti n’umuryango baribihebye bibwirako byarangiye bitewe n’uburyo yari ameze muri icyo gihe. Gusa kubw’Imana yongeye kumutugarurira, ubu akaba akiriho ashima nyagasani wamutabaye. Inkuru ya Junior yashenguye imitima ya benshi gusa muri byose turashima Imana ikimudutije.”

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na MICI.

Reba ”You Make Me Higher “ Junior Multisystem yakoranye na Sedy

Impanuka Junior Multisystem yakoze yasize bamuciye ukuboko
junior Multisystem mbere gato yuko akora impanuka yamuviriyemo gucika ukuboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza