00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Junior Multisystem buri mu kaga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 May 2022 saa 03:04
Yasuwe :

Ubuzima bwa Junior Multisystem uri mu ba Producer beza u Rwanda rwagize buri mu kaga, nyuma y’aho akoreye impanuka agacibwa akaboko, aho bagaciriye ntihakire neza ku buryo ubu abana n’uburibwe afite n’impungenge ko ashobora kurwara kanseri.

Junior Multisystem amaze iminsi arembeye mu rugo kubera ingaruka zo gucibwa ukuboko.

Yabwiye IGIHE ko akeneye ubuvuzi bwimbitse kugira ngo abe yakira neza, anahishura ko abayeho mu buzima bushaririye.

Ati “Kuva nakwitwa ko nakize, ngira ngo nakoze igihe gito cyane bihita byanga. Urumva nahise ntangira kurwaragurika ariko ugasanga uburwayi bwanjye buterwa n’aho banciye akaboko.”

Junior avuga ko nyuma y’igihe gito avuye mu bitaro, yatangiye kujya yumva uburibwe ha handi baciriye ukuboko, bigera aho birakara.

Ubu arwariye mu rugo kuko nta bushobozi afite bwatuma yita ku buzima bwe mu buryo bwihariye.

Ati “Nta muntu unyitaho, ubanza hari benshi batanazi ko ndwaye, ndi kubaho ku bw’Imana. Ubwo mperuka kwa muganga bambwiye ko nibikomeza gutya nkeneye kujya kwivuza hanze bakareba ikibazo gihari gituma aho baciriye ukuboko hadakira neza, mfite impungenge ko byanantera izindi ndwara nka kanseri.”

Iyo ari kuribwa cyane, ahitamo gufata imiti igabanya uburibwe gusa nubwo nayo iba ihenze.

Ati “Ni ibintu namenyereye, iyo ukuboko kundiye mfata imiti igabanya uburibwe nkabasha gusinzira, ku bw’Imana bwa buribwe nkumva buragiye.”

Uyu mugabo yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe. Ahamya ko igisigaye ari ukwiragiza Imana wenda akazoroherwa.

Muri Mata 2019, Junior yakoze impanuka agongwa n’imodoka itaramenyekanye bimuviramo gucibwa ukuboko kuko kwari kwangiritse.

Mbere y'uko yongera kuremba, Junior Multisystem yasubiye mu kazi by'igihe gito
Uyu musore ni umwe mu bazwi mu gutunganya indirimbo zabiciye bigacika mu Rwanda
Imyaka ibaye itatu Junior Multisystem aciwe akaboko nyuma y'impanuka yagongewemo n'imodoka itaramenyekanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .